Hagaragajwe igishobora gukorwa ku cyemezo ku bya Kabuga cyababaje benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushinjacyaha w’ Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yatangaje ko icyemezo cyafashwe mu rubanza ruregwamo Kabuga Felicien cyo kutazakomeza kuburana, atari umwanzuro ntakuka, kuko hari amahirwe yo kukijuririra.

Serge Brammertz yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023 mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, ahagarutswe ku cyemezo cya ruriya rwego, rwemeje ko Kabuga atagifite ubushobozi bwo gukomeza kuburana.

Izindi Nkuru

Perezida w’uru rwego (IRMCT), Graciela Gatti Santana, yavuze kuri iki cyemezo cyafashwe tariki 06 Kamena 2023, avuga ko Urukiko rugendeye kuri raporo z’abaganga, rwafashe kiriya cyemezo nyuma y’ukwezi rugisuzuma.

Yagize ati “Abacamanza banzuye ku bwiganze; ko atagifite ubushobozi bwo kuburana, kandi nta cyizere gihari ko azakira vuba. Icyakora Urukiko rwemeje ko iburanisha rizakomeza mu bundi buryo kugira ngo ahabwe amahirwe yo kugaragaza ko ari umwere. Ibyo kandi biri no mu nyungu rusange kwerekana iherezo ry’ibyaha Kabuga akekwaho.”

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz na we yagize ati “Ndashaka kugira icyo mvuga ku mwanzuro Urukiko rwafashe ku rubanza rwa Kabuga mu cyumweru gishize. Uriya mwanzuro ntabwo ari uwa nyuma, ushobora kujuririrwa. Icyo nababwira ni uko Ubushinjacyaha buri gukora ibishoboka byose kugira ngo uru rubanza rwa Kabuga rurangizwe, ariko tunareba ku burenganzira bw’uregwa.”

 

U Rwanda, America n’u Bwongereza byagaragaje ko bitanyuzwe

Muri iyi Nteko y’aka Kanama k’Umuryango w’Abibumye gashinzwe umutekano, uhagarariye u Rwanda, n’uwa Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’uw’u Bwongereza, bavuze ko batanyuzwe na kiriya cyemezo cyafashwe mu rubanza ruregwamo Kabuga.

Ambasaderi Claver Gatete wanagarutse ku kuba hari Ibihugu bigikomeje kugaragaza imbaraga nke mu gutuma abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagezwa imbere y’ubutabera.

Yagize ati “Birababaje kuba umuvuduko wo gutanga ubutabera udindizwa n’uko Ibihugu bidakorana, kandi Akanama Gashinzwe Umutekano k’Umuryago w’Abibumbye gasaba ko iyo mikoranire ibaho. Ibyo ntibikerereza itangwa ry’ubutabera gusa, ahubwo bituma n’abakekwaho ibyaha badakurikiranwa.”

Yahise agaruka no kuri Kabuga, ati “Ikintu giheruka gishimangira ibyo; ni icyemezo cy’Urukiko cyemeje ko Felicien Kabuga atagifite ubushobozi bwo gukomeza kuburana. Ni umwanzuro ubabaje cyane ku barokotse, abishwe, ndetse no ku Banyarwanda bose.”

Uhagarariye u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye, yasabye ko uru rukiko rwajya rumenyesha Umuryango w’Abibumbye aho urubanza rwa Kabuga rugeze.

Yagize ati “Twizeye ko muzakomeza kutumenyesha imigendekere y’uru rubanza; kugira ngo abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi babiryozwe. Sinabura kuvuga ko duhangayikishijwe na raporo zigaragaza ko hari abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntibyemewe, bikomeretsa abarokotse, bikanabangamira ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside ndetse no gukumira icyatuma byongera kubaho.”

Iki cyemezo cyafashwe na ruriya rwego, cyashenguye benshi by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko Kabuga Felicien ari umwe mu bakekwaho kuba ba ruharwa mu kuyitegura no kuyitegura no kuyishyigikira.

Umuryango Ibuka, Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wari wagaragaje ko kiriya cyemezo gifashwe muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu minsi ijana yo Kwibuka, kibatonetse, kuko kumva ko ukekwaho kugira uruhare mu bikorwa byahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, ataburanye kugeza aho ahamwa cyangwa agirwa umwere, ari ukubura ubutabera.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru