• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Ibimodoka by'intambara byafashwe na M23

Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano hagati y’abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23 na Wazalendo yongeye gukomera mu gace ka Malema muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikare.

Amakuru dukesha igitangazamakuru Radio Okapi, avuga ko iyi mirwano yadutse kuva kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2025 muri aka gace ko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Abatuye muri aka gace, babwiye iki gitanagzamakuru, abarwanyi ba AFC/M23 baturutse mu gace ka Kalonge bakagaba igitero ku birindiro by’aba Wazalendo, muri aka gace ka Mulema, ndetse bakaza kuhabirukana, bakigarurira aka gace.

Iki gitangazamakuru kivuga ko ariko abarwanyi ba AFC/M23 na bo batagumye muri aka gace, ahubwo ko na bo bahise bahava, mu gihe aka gace gakomeje kuba mu bwigunge, kuko abaturage benshi bakavuyemo bahunga imirwano bakaba bagiye kwihisha mu bihuru.

Aka gace kabereyemo imirwano, bivugwa ko kari kamaze iminsi ari indiri y’ibikorwa bibi by’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo usanzwe urwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa.

Iyi Gurupoma ya Kisimba yabereyemo iyi mirwano, imaze igihe kigera ku mezi ane irimo ibibazo by’umutekano mucye, aho uyu mutwe wa Wazalendo, wakunze gushegesha abaturage mu bikorwa bibangamira ituze ry’abaturage.

Ihuriro AFC/M23 ryakunze kuvuga kenshi ko ridashobora kuzihanganira ibikorwa byose bibangamira abaturage, kuko aho rizumva ahari ibibangamira abaturage, rizajya rijya gutabara.

Ni mu gihe hari hakomeje kuba ibiganiro bihuza iri huriro na Leta ya Kinshasa bibera muri Qatar, nubwo iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Congo, rivuga ko hari ibitararinyuze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 11 =

Previous Post

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Next Post

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.