Hahishuwe ubuhemu buvugwa kuri Kompanyi y’uherutse kumvikana mu byamaganiwe kure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage b’i Rubavu bakoreye kompanyi yitwa ETS KAZOZA JUSTIN & CIE Ltd ya Kazoza Justin uherutse gukorerwa ibirori byiswe ‘iyimikwa ry’umutware w’Abakono’ byamaganiwe kure,  baratabaza kuko babuze uwo bishyuza nyuma y’uko imirimo bakoraga ihagaritswe bitunguranye.

Aba baturage bagera mu 190 bavuga ko bakoraga imirimo yo kubaka amashuri muri TTC Gacuba ya II, baherutse kuzindukira ku ishantiye ya ETS KAZOZA JUSTIN & CIE Ltd bakoreragaho mbere y’uko bahagarikwa ku itariki 04 Nzeri 2023.

Izindi Nkuru

Ubwo bahagarikwaga bizejwe ko amafaranga bakoreye azabageraho bitarenze tariki 08 ariko barategereza baraheba, ndetse bagera n’aho bahamgara abari abakoresha babo, ariko bakanga kubitaba

Umwe ati “Baduhagarise ngo ibikoresho byabuze, noneho turataha ngo nidutegereze mesaje, mesaje ntitwayibona turangije tujya ku Karere.”

Undi ati “Baratubwira bati ‘ku wa Gatatu tuzagera aho muri ariko muri iyo minsi muzahembwa’, ubwo dutegereza ibyumweru 2 none icya 3 cyabaye uyu munsi dutegereje bakatubwira ngo ku wa Gatanu ugahita hakajyaho undi none uwa Gatanu wa 3 ukaba ugeze n’ubundi bakaba bari gukomeza kuturindagiza.”

Bavuga ko babonye ntawundi bakwiyambaza atari ubuyobozi. Undi ati “Twarikoze twese turaterana tujya ku Karere ari ku wa Mbere, tugeze ku Karere batwaka list twahemberwagaho turaza turazijyana, batwaka amafoto y’ibipande barayafotora, twandika inzandiko bateraho kashe batubwira ko bagiye kurushyikiriza mayor none icyumweru kirahize nta gisubizo baraduhereza.”

Bavuga ko batumva impamvu iyi kompanyi yanze kubishyura

Bakomeza bagaragaza ko kuba batazi uko bazishyurwa bibateye impungenge cyane ko aya mafaranga abenshi bayakoreraga bateganya kuzayifashisha mu gufasha abanyeshuri nubwo ngo bakeneye no kuyifashisha mu bundi buzima.

Undi ati “Nk’ubu ngubu abandi bagiye gutangira ku wa Mbere, ese nzajya ku ishuri nta gikoresho nta kintu na kimwe mfite nta karamu?”

Undi ati “N’inzu tubamo turakodesha, ba nyiri inzu bari kutwaka ikode, bari kudusohora none se nibansohora ndajya kuba hehe kandi nari narakoze, n’amafaranga baturimo bayaduhaye nta n’ubwo amadeni twabasha kuyishyura.”

Injeniyeri wakoreshaga aba baturage, Nkurikiyimana Samuel ntiyashatse kugira icyo avuga ku cyatumye badahemba aba baturage, ahubwo akavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ari bwo bwabasha kubisobanura kuko aribwo bwahaye rwiyemezamirimo isoko ryo kubaka aya mashuri.

Ati “ikibazo ntabwo ari njye wagisubiza, ubwo hari abandi bashobora kugisubiza batari njyewe, naho njyewe nta kintu nabafasha njye ndi umukozi nk’abandi.”

Umunyamakuru amubajije uwo yakibaza yasubije ati “uwo muturage wo hasi niba yakwitabaje ngo umufashe ntabwo rero uri bumufashe unyuze kuri njye, Akarere kahaye rwiyemezamirimo isoko ntabwo bari kure yawe kuruta njyewe uri aho ndi ntakwegereye, ubwo rero bashobora kugufasha bakagusobanurira impamvu y’uko ibintu bimeze.”

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butabashije kuboneka ngo tububaze icyo bugiye gufasha aba baturage bagera ku 190 bakoreye kompanyi yitwa ETS KAZOZA JUSTIN & CIE Ltd kugeza ubu yahagaritse imirimo yo kubaka amashuri n’izindi nyubako zo muri TTC Gacuba II.

Iyi Kompanyi ya ETS KAZOZA JUSTIN & CIE Ltd, isanzwe ari iy’umunyemari Kazoza Justin uherutse kumvikana mu birori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’ byamaganiwe kure ko bidatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo y’Abanyarwanda.

Uyu Kazoza Justin kandi byaragaye ko ari umwe mu bahabwaga amasoko menshi mu Turere tunyuranye rwo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, hashingiwe kuri iyi migenzereze yashoboraga gusubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda.

Bafite umujinya w’ibyababayeho
Imirimo yahagaritswe ikiri mu itangira

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru