Hahishuwe umuzi w’icyatumye umuhanzi nyarwanda muto yivana mu gitaramo cy’umunyabigwi ukuze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Cyusa Ibrahim uzwi mu ndirimbo za gakondo, nyuma y’uko yivanye mu bazaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Makanyaga Abdul amaze muri muzika, havuzwe icyabimuteye, ndetse hahita hanashakwa uzamusimbura.

Inkuru yo kuba uyu muhanzi Cyusa yikuye mu bazaririmba muri iki gitaramo kizaba mu cyumweru gitaha tariki 04 Nyakanga, yamenyekanye ejo hashize, ubwo uyu muhanzi yabyitangarizaga.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Cyusa yavize ati Nabamenyeshaga ko iki gitaramo ntarimo bitewe n’uko hari byinshi tutumvikanye mbere y’uko babitangaza ko nzakiririmbamo.”

Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, yemeza ko intandaro yo kuba uyu muhanzi yarafashe iki cyemezo, ari amafaranga.

Bivugwa ko uyu muhanzi yasabye abategura iki gitaramo ko bazamwishyura miliyoni 1 Frw, ndetse bakamuha ay’imbanziriza y’ibihumbi 500 Frw, azahabwa mbere.

Amakuru avuga ko Cyusa ndetse n’abategura iki gitaramo, batabashije kumvikana kuri uyi ngingo kuko bamubwiye batabasha guhita babona ayo mafaranga, ari na byo byatumye uyu muhanzi afata icyemezo cyo gukuramo ake karenge.

Nyamara ngo uyu muhanzi yari yemereye Makanyaga Abdul ko azamushyigikira muri iki gitaramo, ari na yo mpamvu yari yashyizwe ku byapa bicyamamaza.

Byahise biha umukoro abari gutegura iki gitaramo, wo gushakisha, uzasimbura uyu muhanzi, ndetse ubu banamubonye, ari we Bushayija Pascal.

Cyusa yari yavuganye na Makanyaga amwemerera ko azamushyigikira

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru