Hamenyekanye icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rwarezwemo Nel Ngabo na Kina Music

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rubanza rw’Ubujurire rwaregwagamo Kina Music Ltd iyoborwa na Ishimwe Clement ndetse n’umuhanzi Nel Ngabo ufashwa n’iyi kompanyi, Urukiko rwanzuye ko uwabareze yabashoye mu manza bitari ngombwa, rutegeka kubishyura ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe.

Iki kirego gishingiye ku mashusho y’indirimbo ‘Sawa’ ya Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo usanzwe afashwa na Kina Music, aho uwitwa Kwizera Elysee yareze iyi Kina Music na Nel Ngabo ko mu mashusho yayo bakoresheje ibihangano bye by’ibishushanyo.

Izindi Nkuru

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri Hotel izwi nka Eagle View Hotel, babanje gusaba uburenganzira ubuyobozi bw’iyi hotel, akaba yaragaragayemo ibyo bishushanyo by’uwitwa Kwizera Elysee.

Uyu Kwizera Elysee yareze aba bombi (Kina Music na Nel Ngabo) ko bakoresheje ibihangano bye mu nyungu zabo nyamara atabibahereye uburenganzira.

Urega waburanye yunganiwe na Me Ntigurirwa Francois, yavugaga ko biriya bishushanyo n’ibibumbano bye yabijyanye muri iriya hotel mu rwego rwo kubimurika ariko akaza kubona byagaragaye mu mashusho y’indirimbo atazi uko byahageze.

Yabanje kuregera Urukiko rw’Ubucuruzi, ariko ruza kwanzura ko uruhande rw’abaregwa nta kosa rwakoze, aza kujuririra mu Rukiko Rukuru w’Ubucuruzi, asaba kurenganurwa agahabwa indishyi ya miliyoni 30 Frw.

Uruhande rw’abaregwa rwari rwunganiwe na Me Uwera Zeno ndetse na Me Habakurama Francois Xavier, rwasobanuriye Urukiko ko bajya gufata ariya mashusho, basabye uburenganzira iriya hotel ndetse bakanayishyura.

Mu kuburana, Me Habakurama, yavuze ko ubuyobozi bw’iriya hotel butigeze bushyiraho imbago ngo bugire icyo bubuza Kina Music n’Umuhanzi, gufata mu mashusho yabo.

Uyu munyamategeko wasabaga Urukiko gutesha agaciro ikirego cy’urega, yavuze ko uwareze atigeze agaragaza icyabuzaga biriya bihangano bye gufatwa mu mashusho kandi ko nta n’icyagaragazaga ko atari ibya Hotel.

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi cyasomwe mu kwezi gushize, tariki 23 Nzeri 2022, rwanzuye ko ikirego cy’uregwa kidafite ishingiro, rutegeka ko hakomeza kubahirizwa icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwakijije urubanza bwa mbere.

Urukiko rwategetse ko urega yishyura indishyi y’ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe (Kina Music na Nel Ngabo) ku bwo kubashora mu manza bitari ngombwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru