Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari n’abari basibye iki Gihugu- Perezida Kagame yagarutse ku rugendo rwo kuzura u Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hari n’abari basibye iki Gihugu- Perezida Kagame yagarutse ku rugendo rwo kuzura u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda mu myaka 30, nyuma y’uko rwari ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarusize ari umuyonga ku buryo hari n’abari batangiye kubona iki Gihugu nk’itazongera kubaho.

Umukuru w’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’Ubucuruzi ya ‘Harvard Business School’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024.

Aba banyeshuri bari kumwe mu Rwanda na bamwe mu bayobozi b’iri shuri, bayobowe na Professor Andy Zelleke, aho bari mu Rwanda mu rugendo-shuri rwo kwiga imiterere y’Isi, muri Porogaramu ya FGI (Field Global Immersion).

Perezida Paul Kagame wabakiriye mu Biro bye muri Village Urugwiro, yabaganirije ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka mu myaka 30 ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, ndetse igasiga inzego zose z’ubuzima bw’Igihugu zarasenyutse.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko muri icyo gihe “mu myaka 30 ishize, twariho turwana n’ubuzima tunagerageza kongera guhuzahuza ibice by’iki Gihugu byari byatatanye, ikintu cyose cyarihutirwaga.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kubera uburyo Igihugu cyari cyasenyute, “abasesenguzi bo ku Isi yose, abari bakunze kwiyita bo, bari batangiye no guhanagura iki Gihugu. Cyari nk’Igihugu cyarangiye [failed state], ukurikije uko byari bimeze, nta muntu watekerezaga ko u Rwanda rwakongera kubyuka.”

Perezida Kagame avuga kandi ko muri ibyo bibazo byose, u Rwanda ari rwo rwafashe iya mbere y’uburyo ibintu bikwiye kugenda ngo Igihugu cyongere gisubire ku murongo.

Ati “Ni twe twicaye tugaragaza umurongo w’uburyo tugomba kongera kubaka Igihugu cyacu, n’umuryango mugari w’Abanyarwanda, kandi mu buryo bwumvikanyweho ndetse tugendeye no ku masomo y’amateka yacu.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko nubwo hari intambwe ishimishije u Rwanda rumaze kugeraho, hatabura ibibazo bishobora kuvuka bifitanye isano n’aya mateka, ariko ko ibyamaze kubakwa byabirusha imbaraga, bikabiburizamo, kuko Abanyarwanda ubwabo bazi amateka ashaririye banyuzemo, bakaba batifuza kongera kuyasubiramo.

Ati “Nkunda kubwira abantu ko iki Gihugu cyageze ahantu habi hashoboka hatagira ahandi haharusha, ariko twabashije kuhivana. Rero ubu tugomba gukomeza urugendo rwo kujya aheza kugeza igihe tuzishimira ko twageze ahashimishije.”

Perezida Paul Kagame, ubwo yatangizaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, na bwo yari yatangaje ko ibyabaye mu myaka 30 ishize, bidashobora kongera kubaho ukundi muri uru Rwanda.

Perezida Kagame yagaragarije aba banyeshuri urugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda
Yavuze ko hari n’abari bahanaguye u Rwanda

Aba banyeshuri bishimiye kugirana ibiganiro na Perezida Kagame
Bamwe banabajije ibibazo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − six =

Previous Post

Centrafrique: Umuryango w’Abibumbye wongeye gushimira Abasirikare b’u Rwanda

Next Post

Menya icyatumye umuhanda uhuza Kigali n’Amajyepfo umara amasaha atatu ufunze

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya icyatumye umuhanda uhuza Kigali n’Amajyepfo umara amasaha atatu ufunze

Menya icyatumye umuhanda uhuza Kigali n’Amajyepfo umara amasaha atatu ufunze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.