Hari uwishwe anizwe n’umugabo we kubera ifuhe: Hagaragajwe ishusho y’urugomo mu ijoro ry’Ubunani

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bane baburiye ubuzima mu bikorwa by’urugomo n’impanuka byabaye mu ijoro ry’Ubunani, bose bo mu Ntara ebyiri, barimo umugore wishwe n’umugabo kubera kumwumva avugana n’undi kuri telefone.

Muri abo bantu bane baburiye ubuzima mu ijoro ry’Ubunani, barimo babiri bazize urugomo bakorewe n’abantu, nk’umugore wo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe wanizwe n’umugabo we kugeza ashizemo umwuka.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko nyakwigendera yanizwe n’umugabo we ubwo yumvaga ari kuvugana n’abandi kuri telefone.

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, nanone hari undi muntu umwe wazize urugomo, wakubiswe inkoni mu mutwe na mugenzi we bariho basangira, arataha ariko ageze mu rugo ahita yitaba Imana.

Ni mu gihe abandi bantu babiri bazize impanuka zabere mu Turere twa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’iyabereye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

ACP Rutikanga Boniface avuga ko nk’uwazize impanuka mu Karere ka Nyagatare, bamusanze yashizemo umwuka, mu gihe imodoka yamugonze yo yahise icika.

Ati “Abantu basanze yapfuye, ariko imodoka yamugonze ntabwo iramenyekana harimo gukorwa iperereza kuko yahise ikomeza iragenda ariko irimo gushakishwa.”

Naho uwazize iyabereye mu Karere ka Musanze, yo yatewe n’umuntu wari uryamye mu muhanda, aho undi yagiye kumukuramo, imodoka igahita ibagonga bombi, ariko umwe akaba ari we uhasiga ubuzima.

ACP Rutikanga ati “Uwari uryamye mu muhanda yapfuye, uwageragezaga kumukuramo we arakomereka bikomeye ariko umushoferi we nubwo yari yagerageje gutoroka, yaje gufatwa.”

ACP Rutikanga aributsa abantu kwishimira iminsi mikuru, ariko bakirinda gukabya, kuko benshi mu bagaragaweho ibi bikorwa, byatewe n’ubusinzi.

Ati “Iyo ugenzuye impanuka n’urugomo byabaye byaturutse ku businzi n’urugomo. Turasaba ko abantu banezerwa ariko bakirinda ibintu byose bihungabanya umutekano.”

Yavuze kandi ko hari abandi bantu batandatu batawe muri yombi kubera ubujura, barimo bane bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bakekwaho kwambura abantu Telefone.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru