Urwego Ngenzuramikorere RURA rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho nk’icyerekezo Nyabugogo- Kamembe unyuze mu Karere ka Huye, ari 11 445 Frw.
Ni ibiciro bigiye hanze nyuma yuko uru Rwego rutangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, byazamutse, aho nka Lisansi yiyongereyeho 314 Frw kuri Litiro, aho ubu igura 2 303 Frw, naho mazutu yo yiyongereyeho 257 Frw kuri Litiro, ubu yageze kuri 2 205 Frw.
Muri iri tangazo ry’ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli kandi, RURA yari yanatangaje ko ibiciro bishya by’ingendo rusange, aho mu mujyi wa Kigali umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw ku kilometero, na 41,58 Frw ku ngendo zo mu Ntara.
RURA yari yatangaje ko itangaza ibiciro bishya by’ingendo mu buryo burambuye, bikazatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 06 Mata 2026.
Ibiciro bishya by’ingendo byashyizwe hanze bigaragaza ko amafaranga menshi azajya yishyurwa, ari ay’icyerekezo Nyabugogo-Kamembe unyuza i Huye, aho umuntu azajya yishyura 11 445 Frw.
DORE IBICIRO BYOSE BY’INGENDO ZO MU NTARA


RADIOTV10








