Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hashyizweho abahuza batanu barimo amazina mashya: Iby’ingenzi byemerejwe mu nama ku bibazo bya Congo

radiotv10by radiotv10
25/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hashyizweho abahuza batanu barimo amazina mashya: Iby’ingenzi byemerejwe mu nama ku bibazo bya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yigaga ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwemo imyanzuro inyuranye irimo ishyirwaho ry’abahuza batanu bose bahoze ari Abakuru b’Ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, na Madamu Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique.

Iyi nama yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Weruwe 2025, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu 11 muri 14 bari batumiwe, bo mu Bihugu bigize iyi Miryango yombi yahuje imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Nk’uko bigaragara mu myanzuro y’iyi nama, hashyizweho abahuza batanu bafite ubunararibonye muri Politiki bemeranyijweho n’Abakuru b’Ibihugu.

Aba bashyizweho, ni Olusegun Obasanjo wigeze kuba Perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Kgalema Motlante wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique na Sahle-Work Zewde wigeze kuba Perezida wa Ethiopia.

Iyi myanzuro igakomeza ivuga ko “iyi nama ihuriweho yasabye Abayobozi b’Imiryango gutegura inama yo kuganira n’abagize Inteko y’abahuza mu gihe cy’iminsi irindwi iri imbere, ikiganiro kigomba kuzakorwa gihuriweho na SADC, EAC n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku Cyumweru habura amasaha macye ngo iyi nama ibe, yari yavuze ko ibiganiro byari bimaze iminsi by’i Luanda n’i Nairobi, byahujwe.

Yari yavuze kandi ko abahuza batatu bari baherutse gutangazwa (muri aba bashya hajemo babiri) baziyongeraho undi umwe bakaba bane, ari bo bazakomeza inshingano z’ibi biganiro byamaze guhuzwa.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yemeje kandi raporo y’Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabereye i Harare muri Zimbabwe tariki 17 Werurwe 2025 yagaragaje umushinga w’igihe kiringaniye n’igihe kirekire mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kuzana amahoro arambye n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Mu myanzuro y’iyi Nama y’Abakuru b’Ibihugu, ivuga ko “Inama ihuriweho yatanze umurongo wo gutangira gushyira mu bikorwa ibivugwa muri raporo ndetse n’umushinga wagaragajwe.”

Perezida Paul Kagame, umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi Nama, yavuze ko hari intambwe ikomeje guterwa, yibutsa ko kugira ngo intambara irangire, hari ibiba bisabwa gushyirwa ku murongo, birimo kurandura akarengane kaba kari mu Gihugu ndetse n’ibibazo bya politiki biba bibangamiye abaturage bo muri icyo Gihugu ariko n’ibibangamiye abaturanyi.

Olusegun Obasanjo
Uhuru Kenyatta
, Catherine Samba Panza
Sahle-Work Zewde
Kgalema Motlante

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Umubiri w’umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabiye Imana mu Buhindi wagejejwe mu Rwanda

Next Post

Perezida Kagame yagaragarije mu nama yitabiriwe na Tshisekedi ibyarangiza intambara

Related Posts

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

by radiotv10
09/07/2025
0

In Brussels, Belgium, A lawsuit was filed against nine family members including the wife of the president of the Democratic...

IZIHERUKA

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?
IMIBEREHO MYIZA

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragarije mu nama yitabiriwe na Tshisekedi ibyarangiza intambara

Perezida Kagame yagaragarije mu nama yitabiriwe na Tshisekedi ibyarangiza intambara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.