Hasobanuwe umwuka wari mu biganiro bya mbere byahuje M23 n’abarimo FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wamaze kwitwa uw’iterabwoba na Guverinona ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku nshuro ya mbere kuva wakubura imirwano, wagiranye ibiganiro n’ingabo zirimo iza Leta (FARDC), byabaye imbonankubone kandi mu mahoro n’ituze.

Ibi biganiro byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 12 Ukuboza 2022, bibera mu gace ka Kibumba kari mu bigenzurwa n’umutwe wa M23.

Izindi Nkuru

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, uyu mutwe utangira uvuga ko ushima imbaraga ziri kugaragazwa n’abayobozi bo mu karere bifuza ko ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikemuka mu nzira z’amahoro.

M23 ivuga ko iri tangazo rigamije kumenyesha abatuye mu Gihugu cya Congo Kinshasa ndetse n’umuryango mpuzamahanga ko ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, M23 yakiriye i Kibumba intumwa zinyuranye zirimo itsinda rihuriweho ryo kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro yafashwe.

Iri tsinda kandi ririmo abahagarariye ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM), abahagarariye itsinda ry’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abahagarariye igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC).

M23 ikomeza igira iti “Ibiganiro hagati ya M23 n’intumwa zavuzwe haruguru, byabereye i Kibumba mu mwuka utuje. Kandi M23 yiteguye neza inama itaha.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, risoza rivuga ko uyu mutwe wongera gutanga impuruza ku mahanga kuri Jenoside iri gukorerwa bamwe mu banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibiganiro byabaye mu mahoro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru