Hatahuwe abakoreshaga amayeri adasanzwe mu gutuma abantu babona ikiyobyabwenge gikarishye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo Gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Gihugu cya Tanzania (DCEA) cyafashe abantu 16 bakoraga ibisuguti (Biscuit) birimo ikiyobyabwenye cy’urumogi rwo mu bwoko bwa Skanka rufite ubukana bwo hejuru kurusha urusanzwe.

Aba bantu bafatiwe mu gace ka Kawe mu mujyi wa Dar es Salaam, aho batandatu muri bo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera, naho abandi   10 bakaba bakiri gukorwaho iperereza kugira ngo na bo bashyikirizwe inkiko.

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge muri Tanzania, Aretas James lyimo, yavuze ko aba bantu bafatiwe mu cyuho bakomeje ibikorwa byo gukora ibi bisuguti birimo urumogi rufite uburozi bukomeye.

Yavuze ko aho bafatiwe, babasanganye imashini zisya urumogi rwavangwaga muri ibyo bisuguti n’ibindi bikoresho byifashishwaga mu kubikora.

Urumogi rwo mu bwoko bwa Skanka rwashyirwaga muri ibyo bisuguti, rufite ikigero cyo hejuru cy’uburozi bwa Tetrahydrocannabinol (THC).

Uru rumogi rukubye inshuro 45 z’ubukana bw’urumogi rusanzwe, rukaba rutera ingaruka zikomeye ku barunywa kurusha iziba ku bakoresha urusanzwe, zirimo kwangiza ubwonko n’imitekerereze ya muntu.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru