Wednesday, September 23, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Hatangajwe igihe uwabaye umunyamakuru mu Rwanda azimikirwaho nk’Umwami mushya wa Tooro muri Uganda

Hatangajwe igihe uwabaye umunyamakuru mu Rwanda azimikirwaho nk’Umwami mushya wa Tooro muri Uganda

Igikomangoma Edward Rukidi Kijanangoma wigeze kuba umunyamakuru wasomaga amakuru kuri Televiziyo Rwanda, uherutse gutangazwa nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro muri Uganda, azimikwa tariki 29 Nzeri 2026.

Uyu wabaye umunyamakuru usoma amakuru mu Rwanda no muri Uganda, uzimikwa ku izina ry’Ubwami rya Omukama Edward Rukidi Nyabongo I.

Uyu ugiye kwimikwa nk’Umwami mushya wa Tooro, yigeze kuba mu Rwanda, aho yakoreye imirimo inyuranye irimo kuba yarabaye umunyamakuru usoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda (RTV), icyo gihe yari ikiri ORINFOR, ubu yabaye RBA (Rwanda Broadcasting Agency). Yanabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe amakuru.

Abakoranye na we mu Rwanda, bamushimira uburyo ari umuhanga ndetse yarangwaga no kwicisha bugufi bidasanzwe nubwo akomoka mu muryango w’Ibwami.

Mu mwuga w’itangazamakuru, Edward Rukidi Kijanangoma yari azwi nka Eddie David Nkurukenzire, mbere yo kwinjira muri ORINFOR, yabanje kwigisha ururimi rw’Icyongereza mu ishuri rya Kigali International Academy.

Nyuma yaje kwimukira muri Uganda, aho yakomereje umwuga w’itangazamakuru muri UBC Television na bwo yakozeho asoma amakuru.

Umuhango wo kwimikwa kwa Prince Edward Rukidi Kijanangoma uzatangizwa n’amasengesho azabera kuri St John’s Cathedral i Fort Portal.

Nyuma y’ayo masengesho, umuhango wo kumwimika nk’Umwami wa Tooro uzabera kuri Karuziika Palace, ari na ho hateganyijwe ibirori byo kwizihiza uwo muhango.

Edward Rukidi Kijanangoma agiye kwima ingoma ya Tooro afite amateka yihariye y’umwuga, arimo imyaka yamaze akorera itangazamakuru mu Rwanda, mbere yo gukomereza ibikorwa bye muri Uganda.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =