Hatangajwe inkuru ibabaje kuri umwe mu bana bakoze impanuka ku munsi wa mbere w’ishuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bana bari mu modoka yakoreye impanuka i Rebero ubwo berecyezaga ku ishuri bigaho ku munsi wa mbere w’ishuri w’igihembwe cya kabiri, yitabiye Imana mu bitaro aho yari ari kwitabwaho n’abaganga.

Uwitabye Imana ni uwitwa Mugabo Kennedy w’imyaka 12 wigaga muri mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Izindi Nkuru

Nyakwigendera ni umwe mu bana 25 bakomerekeye muri iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa bus yaberecyezaga ku Ishuri rya Path to Success aho biga.

Iyi modoka yakoreye impanuka i Rebereo mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 ku mpunsi wa mbere w’ishuri w’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene yemeye aya makuru ko uwitabye Imana ari umwe mu bari barembye cyane wari uri kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) wari wanongerewe amararo kuko yari yakomeretse cyane.

Uwitabye Imana

Inkuru y’iyi mpanuka y’aba bana yababaje benshi dore ko yari ikomeye kuko imodoka yari ibatwaye yataye umuhanda ikagwa mu ishyamba ikangirika cyane.

Polisi y’u Rwanda yaje kwemeza ko abakomerekeye muri iyi mpanuka ari 27 barimo abana 25 ndetse n’umushoferi n’umurezi umwe.

Hari amakuru yatangajwe ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe no kuba iyi modoka yacitse feri, ariko bamwe mu bari hafi y’aho yabereye, bavuze ko ipine ry’iyi modoroka rishobora kuba ryagize ikibazo kuko ubwo yahoreraga imanuka mu ishyamba, iryo pine ryadigadigaga.

Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yifurije abana bakomerekeye muri iyi mpanuka gukira vuba ndetse anihanganisha imiryango yabo.

Umukuru w’u Rwanda kandi yizeje ko abana bari muri iyi modoka, bazitabwaho mu buryo buboneye kugeza bakize.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Manzi Mando250 says:

    Nukwihangana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru