Monday, March 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

radiotv10by radiotv10
30/03/2026
in MU RWANDA
0
Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko umubare w’abakora akazi katemewe k’uburaya muri uyu Mujyi umaze kugera ku bihumbi icyenda (9 000) barimo ibihumbi bine (4 000) bo mu Karere ka Nyarugenge, buvuga ko gukemura iki kibazo bigomba guhera ku gushaka umuti w’ibibazo biri mu miryango.

Byatangajwe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine kuri iki Cyumwer tarik 29 Werurwe m Nteko Rusange y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge.

Ubwo yaragagazaga ibibazo bicyugarije umuryango, Urujeni yagarutse ku kibazo cy’uburaya, avuga ko umubare w’ababukora ukomeje kwiyongera byumwihariko muri aka Karere ka Nyarugenge.

Yagize ati “Mu Turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali abakora uburaya twasanze barenga ibihumbi icyenda (9000) kandi abarenga ibihumbi bine (4000) ni abo mu Karere ka Nyarugenge.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo gishingiye ku burere butangirwa mu miryango bugenda bugabanuka, uko ibihe bigenda biha ibindi.

Ati “Ni ibintu usanga bishingiye ku burere kuko umubyeyi ntashobora gutanga icyo adafite aba agomba kuba na we yararezwe. Iyo miryango dufite rero na yo itararezwe dukwiye kuyegera kugira ibanze ihindure imyumvire.”

Imibare y’Urwego rushinzwe kugenzura ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye rw’abagore n’abagabo (GMO), igaragaza ko muri 2022 abakoraga uburaya bari bazwi mu Mujyi wa Kigali babarirwaga mu bihumbi birindwi (7 000).

Urujeni Martine ubwo yagarukaga ku izamuka ry’iyi mibare y’abakora uburaya mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iriya mibare yamenyekanye ubwo hakorwaga ibarura ryabo, kugira ngo bafashwe banave muri ako kazi.

Ati “Tugira gahunda yo kubafasha kubona ibindi bakora ndetse hari n’abatangiye kubireka twizeye ko bazagira uruhare no mu kwigisha bagenzi babo ibyiza byo kutaguma muri uwo mwuga.”

Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho gahunda yo gufasha abantu bakora aka kazi k’uburaya, zirimo kubashingira amasoko, no kubaha igishoro, kugira ngo bareke uyu mwuga ubatesha agaciro unabamo ingaruka znyuranye zirim kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Virusi itera SIDA.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − four =

Previous Post

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Related Posts

Nyamagabe: Haravugwa umusaruro wagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari benshi bakoresha amazi mabi

Nyamagabe: Haravugwa umusaruro wagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari benshi bakoresha amazi mabi

by radiotv10
30/03/2026
0

Nyuma yuko ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bugaragaje ko 18.4% by’abatuye Akarere ka Nyamagabe bagikoresha amazi mabi, hamaze kubakwa imiyoboro y’amazi...

The Importance of Listening: Be a learner from everyone you meet

The Importance of Listening: Be a learner from everyone you meet

by radiotv10
30/03/2026
0

We live in a world where everyone wants to speak, to be seen, to be heard. It almost feels like...

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

by radiotv10
28/03/2026
0

Nyuma y’uko mu mudugudu wa Gitaba wo mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano hamenyekanye amakuru ko hari umwana...

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

by radiotv10
28/03/2026
0

Mu bikorwa byo gushakisha imodoka yaguye muri Nyabarongo ku gice cyo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga n’uwari...

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

by radiotv10
27/03/2026
0

At the beginning, everything feels exciting. The conversations are smooth, the attention is sweet, and you start imagining what this...

IZIHERUKA

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi
MU RWANDA

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

by radiotv10
30/03/2026
0

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

30/03/2026
Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

30/03/2026
Abavandimwe b’impanga bakiniye u Rwanda bwa mbere bagize isabukuru bari mu mwiherero

Abavandimwe b’impanga bakiniye u Rwanda bwa mbere bagize isabukuru bari mu mwiherero

30/03/2026
Nyamagabe: Haravugwa umusaruro wagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari benshi bakoresha amazi mabi

Nyamagabe: Haravugwa umusaruro wagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari benshi bakoresha amazi mabi

30/03/2026
The Importance of Listening: Be a learner from everyone you meet

The Importance of Listening: Be a learner from everyone you meet

30/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.