• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hategerejwe ibindi biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hategerejwe ibindi biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi b’u Burusiya n’u Ukraine barongera guhurira mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya mu cyiciro cya kabiri cy’ibiganiro bigamije amahoro, nubwo impande zombi zitarahuza ku bijyanye n’uburyo bwo kurangiza intambara, ndetse no guhagarika imirwano ikomeje gukara.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye u Burusiya na Ukraine kuganira ku buryo bwo kurangiza intambara, ariko kugeza ubu ntibarabigeraho, ndetse America yakomeje kuburira ko ishobora gukuramo akayo karenge, mu gihe impande zombi zananirwa kumvikana ku masezerano y’amahoro.

Icyiciro cya mbere cy’ibiganiro cyabaye tariki 16 Gicurasi 2025 cyavuyemo guhererekanya imfungwa z’intambara hagati y’impande zombi, icyakora nta kimenyetso kiganisha ku mahoro zagaragaje, kuko impande zombi zakomeje kugaba ibitero bikomeye.

Igitero giheruka cyabaye kuri iki Cyumweru, aho Ukraine yagabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo z’u Burusiya biherereye muri Siberia ndetse no ku bindi birindiro by’Ingabo, mu gihe Kremlin na yo yohereje indege nto zitagira abapilote (drones) 472 muri Ukraine, nk’uko igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyabitangaje, ari na wo mubare munini wa drones zoherejwe muri Ukraine mu ijoro rimwe kuva intambara yatangira.

Nyuma yo gutuma isi yose itekereza niba Ukraine izitabira icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro, Perezida Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko Minisitiri w’Ingabo Rustem Umerov ari we uza guhura n’abayobozi b’u Burusiya i Istanbul, mu gihe itsinda ry’u Burusiya riyoborwa n’umujyanama wa Kremlin, Vladimir Medinsky.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 10 =

Previous Post

Amakuru agezweho kuri dosiye y’abari ‘Major’ na ‘Captain’ bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Next Post

Ubutumwa RIB igenera Abanyarwanda ku byaha by’ubucuruzi bw’abantu byahinduye isura

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Ubutumwa RIB igenera Abanyarwanda ku byaha by’ubucuruzi bw’abantu byahinduye isura

Ubutumwa RIB igenera Abanyarwanda ku byaha by’ubucuruzi bw’abantu byahinduye isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.