Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu REG, yagaragaje ibice bizagaragaramo ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bihe bitandukanye hagati ya tariki 09 n’iya 17 Gashyantare, ubwo hazaba hari gukorwa ibikorwa byo kwagura no gusana imiyoboro yayo.
Byatangajwe n’Ubuyobozo bwa REG mu itangazo bwashyize hanze, buvuga ko “Hagamijwe kwagura no gusana imiyoboro y’amashanyarazi hirya no hino mu Turere, hateganyijwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe by’Imirenge iri muri iri tangazo hagati y’itariki ya 9-17/02/2026.”
Iri tangazo rigaragaza Imirenge yo mu Turere tunyuranye izagaragaramo ibura ry’umuriro ndetse n’iminsi n’amasaha rizaberaho, aho nko ku munsi wa mbere tariki 09 Gashyantare, umuriro uzabura mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Gasabo, ibiri yo muri Kicukiro, itanu yo mu Karere ka Nyabihu, 11 yo mu Karere ka Ngororero.
Kuri uwo munsi kandi, umuriro uzabura mu bice bimwe byo mu Mirenge umunani yo mu Karere ka Muhanga, mu Murenge umwe wo muri Rutsiro, mu Karere ka Rubavu ubure muri bimwe mu bice byo mu Mirenge 10, ndetse no muri Musanze, ubure mu Mirenge irindwi.
Ibura ry’umuriro rizabaho mu gihe cy’imindi irindwi, aho ku munsi wa nyuma, tariki 17 Gashyantare, rizagaragara muri bimwe mu bice byo mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Kicukiro, ndetse no mu Murenge umwe wo mu Karere ka Nyarugenge.

REG yaboneyeho gutangaza ko “Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha iteganyijwe.”
Ibi bikorwa byose gusana imiyoboro y’amashanyarazi, bibaye nyuma yuko hari hamaze iminsi hagaragara ibura ry’umuriro ryakunze kwinubirwa na benshi.
Mu minsi ishize ubwo hari hakomeje kugaragara ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato, Umuyobozi ushinzwe guhuza REG n’Abafatanyabikorwa, Geoffrey Zawadi yavuze ko, hari iribaho ryateguwe, ndetse n’iribaho mu buryo bw’impanuka.
Yavuze ko iri bura ry’umuriro riba ryateguwe, akenshi riterwa n’ibikorwa biba biteganyijwe nk’igihe cyo gusana cyangwa kongera ibikoresho bishya mu miyoboro y’amashanyarazi, hirindwa ko ibisanzwemo byazateza ibibazo.
Yavuze ko mu gihe nk’iki Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, inateguza abashobora kugirwaho ingaruka n’ibura ry’umuriro, nk’uko byakozwe mu batuye muri biriya bice byo mu Karere ka Gasabo.
RADIOTV10









