Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube, yasanganywe amashusho ageze kuri atanu, ndetse yashyizwe mu rubuga rwa WhatsApp yashinze rwitwa ‘Aba-Chou’.
Byagarutsweho mu iburanisha rya none ku wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ubwo abaregwa muri uru rubanza ku ifungwa ry’agateganyo bagarukaga imbere yarwo.
Djihad witabye Urukiko mu gitondo cya none, yaje yambaye umupira umupfutse no mu maso, aho imashini yawo ifungwa kugeza no mu isura, ndetse ubwo yururukaga imodoka ya RIB, akaba atabashaga kureba neza aho akandagira, ku buryo hari aho yageraga akenda kugwa.
Ni urubanza ruregwamo kandi Kwizera Nestor uzwi nka ‘Pappy Nesta’ na Ishimwe Francois Xavier bose bakurikiranyweho icyaga cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano.
Kuri Ishimwe Francois Xavier, Ubushinjacyaha bwavuze ko yakaga abantu amafaranga kugira ngo abahe ariya mashusho y’urukozasoni, aho bamwe yabishyuzaga 100 Frw abandi 200 Frw.
Naho kuri Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ubushinjacyaha bwavuze ko yasanganywe amashusho y’urukozasoni atanu y’uriya muhanzi Yampano.
Nanone Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha biregwa Djihad, bishingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya barimo Eric Semuhungu ndetse n’uwitwa Aaron Niyonagize, gusa ibyo batangaje ntibyavugiwe mu Rukiko uyu munsi.
Bwavuze kandi ko hari urubuga rwa WhatsApp ryitwa ‘Aba-Chou’ [imvugo ikunze gukoreshwa na Djihad] rwashinzwe n’uyu musore, rurimo abantu 989.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu butumwa bwatambutse muri uru rubuga, harimo ubwo Djihad yabwiraga abarubamo ko hari amashusho y’urukozasoni, ndetse ayo mashusho akaza no gushyirwa muri uru rubuga.
Mu ibazwa ry’uregwa, yahakanye ibyaha akurikiranyweho birimo ibi byo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano.
Uyu Djihad kandi akurikiranyweho ibindi byaha bishingiye ku birego yagiye aregwa n’abantu batandukanye mu bihe binyuranye, na bo bishingiye ku kubasebya.
Ku cyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano kandi, kiregwa uwitwa Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kalisa John uzwi nka K-John, na bo baherutse kugezwa imbere y’Urukiko basabirwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu busabira aba bantu gufungwa by’agateganyo, ari ibimaze kugerwaho mu iperereza kimwe no kuba aba bose basanzwe bafite imbuga za WhatsApp babamo, kandi ko barekuwe bakomeza gusakaza ayo mashusho.
Aba bombi (Pazzo Man na K-John) bo baburanye mu cyumweru gishize, biteganyijwe ko basomerwa icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo kuri uyu wa Kane.
RADIOTV10










