Ibibangamye bikorerwa abakobwa ku myanya ndangagitsina bifatwa nk’umuco byahagurukiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori, bagiye gutangira urugamba rwo guhagarika burundu imigenzo izwi nka ‘Female Genital Mutilation/Cutting’ (FGM/C), ikorerwa bamwe mu bakobwa yo gukeba bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina.

Iyi mihango ikunze gukorerwa bamwe mu bari bo mu bice binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika, hari aho ifatwa nk’umuco, mu gihe byamaganirwa kure, kuko bibangamira Uburenganzira bwa muntu.

Izindi Nkuru

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ryamaganira kure ibikorwa byose byo guca cyangwa gukomeretsa ibice by’inyuma by’igitsina cy’umugore, nta burenganzira bwa muganga bwatanzwe.

WHO ivuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora gutuma umuntu ava amaraso menshi, ku buryo byanamugiraho ingaruka zirimo ibibazo ku rwungano rw’inkari, cyangwa bigateza kubyimba kw’igice kimwe ndetse n’ibindi bibazo byateza impfu z’abana bavuka babyawe n’abakorewe iyo mihango.

Raporo iheruka ya WHO, ivuga ko “abakobwa n’abagore barenga miliyoni 200 uyu munsi bakebwe (FGM/C) mu Bihugu 30 muri Afurika, mu Burasirazuba bw’Isi no muri Asia, aho bikorerwa abangavu bato kuva mu bwana bwabo kugeza mu myaka 15.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga, abaharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori ndetse n’imiryango itari iya Leta, bahuriye mu nama itegura indi igamije guhagarika iyi migenzo ya Female Genital Mutilation/Cutting (FGM/C).

Iyi nama kandi yari igamije gutiza imbaraga ihuriro ryiyemeje kurwanya iyi migenzo, aho basabye imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza y’abari n’abategarugori, kwinjira muri uru rugamba.

Ifrah Hussein wakorewe FGM akiri muto, yatangije ubukangurambaga mu myaka icumi ishize, bugamije kurwanya iyi migenzo, aho yifashishije ubuhamya bwe.

Muri iyi nama, Ifrah Hussein yasobanuye ingaruka ziterwa n’iyi migenzo, yaba izo ku mubiri, z’ibyiyumviro ndetse no mu mitekerereze, ahamya ko hakenewe imbaraga zihuse kugira ngo ibikorwa nk’ibi bihagarare burundu.

Ati “Nk’umuntu wakuranye igikomere cyo gukorerwa FGM, byatumye ngira ibihe bigoye, kugeza ubwo nafataga icyemezo cyo guhaguruka nkavugira abakobwa batagira kuvurira, bakorerwa ibi bikorwa.”

Ifrah yasabye ko Abayobozi bakuru mu Bihugu bya Afurika bakwiye gushyira imirongo ihuriweho yo kurandura iyi migenzo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru