Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika bikomeje gutangaza ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli n’izamuka ry’ibiciro byayo, byatewe n’intambara ikomeje guca ibintu.
Izo ngamba zatumye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uzwiho kugira imodoka nyinshi zimuherekeza kurusha benshi muri Afurika, afata icyemezo cyo kugabanya umubare w’imodoka zimuherekeza, ndetse n’izakoreshwaga na Leta, mu rwego rwo kuzigama lisansi mu gihe ibiciro bya peteroli bikomeje kuzamuka.
Madagascar na yo yatangaje ibihe bidasanzwe hagamijwe kugabanya ikoreshwa rya lisansi muri iki gihugu. Afurika y’Epfo na yo yagabanyije umusoro kuri lisansi, naho Ethiopia yatangije gahunda yo kugabanya peteroli ikoreshwa, mu gihe Senegal yo yahagaritse ingendo zose zo hanze z’abaminisitiri, keretse iz’ingenzi gusa.
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, ku wa 8 Mata 2026, yatangaje ko abakozi bamuherekeza bazajya bakoresha bisi nto mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa rya lisansi.
Yagize ati “Uhereye uyu munsi, igihe cyose nzaba mfite urugendo, abakozi bamperekeza bazajya bifashisha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa rya lisansi n’amafaranga akoreshwa muri iki gihe.”
Ubusanzwe Perezida Samia Suluhu Hassan yaherekezwaga n’imodoka zisaga 30, zabaga zitwaye abayobozi ba Leta, abashinzwe protocole n’abashinzwe umutekano we.
Mu byumweru bibiri bishize, igiciro cya lisansi cyazamutseho amadolari 0.40 kuri litiro, bitewe n’intambara iri hagati ya Iran n’ibindi bihugu, ndetse no gufungwa kw’inzira ya Hormuz.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10











