Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi umugabo ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu y’umugore babanaga nk’abashakanye wo mu Karere ka Nyanza, nyuma y’uko avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yarahungiye.

Ntarindwa Emmanuel yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, ndetse afatanwa na Mukamana Eugenie wari umucumbikiye mu nzu ye ndetse babana nk’umugore n’umugabo.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yemeje aya makuru, avuga ko Ntarindwa Emmanuel “Yafatiwe i Nyanza aho yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo ucukuye mu nzu ku itariki 16 z’ukwa gatanu, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.”

Dr Murangira avuga ko uyu mugabo yafatanywe n’uyu Mukamana Eugenie we ukurikiranyweho kumubera icyitso “kuko ni we wamuhishe.”

Ntarindwa yari yarahamijwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yayikoreye mu yahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu habaye mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko uyu Ntarindwa amaze gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kugaruka mu Rwanda muri 2001 ari na bwo yajyaga kwihisha kwa Mukamana Eugenie yafatiwe.

Dr Murangira avuga ko uyu wamucumbikiye bari baturanye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko bari baziranye mbere y’uko ahunga.

Ati “Kuva rero icyo gihe, yabaye muri iyo nzu adasohoka. Bari barabanje gucukura umwobo inyuma y’inzu aho yihishaga ariko ngo baza kugira amakenga ko bazababona, hanyuma bigira inama yo gucukura umwobo mu nzu, bawubakaho urutara ari nk’uburiri.”

Ntarindwa yabanaga n’uyu Mukamana nk’umugore n’umugabo, ndetse ko bari barabyaranye umwana umwe.

Dr Murangira avuga koi fatwa rya Ntarindwa, ryagezweho mu bikorwa bya RIB isanzwe ikora by’iperereza, ndetse no guhabwa amakuru n’abaturage, aboneraho kubashimira kuba baranze guhishira icyaha n’abanyabyaha.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Asifiwe Regis says:

    Nuburyo bwiza bwo kubahana rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru