Ibiri gukekwa nyuma y’uko muri Kaminuza y’u Rwanda hatoraguwe uruhinja

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko mu macumbi y’abakobwa bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu riherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwari mu gakangara kamenwamo imyanda, birakekwa ko ari uwambyaye akamuniga, ubundi kumujugunyamo.

Umurambo w’uru ruhinja wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, mu gakangara kamwe gashyirwamo imyanya [Poubelle/dustbin] yo muri aya macumbi azwi nka Benghazi, aho ababonye uru ruhinja rwitabye Imana, bavuga ko rwasaga nk’urugeze igihe cyo kuvuka.

Izindi Nkuru

Uru ruhinja rwabonywe n’umukozi ushinzwe amasuku muri iyi Kaminuza, ubwo yari mu kazi ke gasanzwe ari kureba niba hari imyanda iri mu dukangara, akaza kugwa kuri aka karimo uruhinja rwapfuye.

Bamwe mu basanzwe bakora muri iyi kaminuza, barimo abakora amasuku n’abahacungira umutekano, bavuga ko bishobora kuba byakozwe n’umwe mu bakobwa basanzwe biga muri iyi kaminuza, uba muri aya macumbi, wakuyemo inda, ubundi akajya kujugunya uruhinja muri Poubelle.

Umwe yagize ati “Uriya mwana yari mukuru, yakabaye yanarize akivuka abantu bakabyumva. Igishoboka uriya mwana uwamubyaye yahise amuniga.”

Uyu usanzwe akora amasuku muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko abanyeshuri bo muri iri shuri, bahishirana ku buryo hari abashobora kuba bazi amakuru y’uwakoze iki gikorwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, na Polisi y’u Rwanda, bahise bagera ahabonetse umurambo w’uru ruhinja, kugira ngo izi nzego zitangire iperereza ryo kumenya uwakoze iki gikorwa, mu gihe umurambo w’uru ruhinja wahise ujyanwa ku Bitaro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru