Ibisobanuro byumvikanamo ibiteye agahinda by’umusaza ukekwaho kwicana ubugome umugore we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 60 wo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, ukekwaho kwica umugore we amukubise ishoka mu gatuza, yemera icyaha, akavuga ko yari amaze umwaka atekereza kumwica ngo kuko yajyaga mu bandi bagabo.

Uyu mugabo w’imyaka 60 wo mu Mudugudu wa Kagega mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Kigina, akekwaho kwica umugore we w’imyaka 48 tariki 12 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Abana ba nyakwigendera n’uyu mugabo ukekwaho kumwivugana, ni bo batangaje urupfu rw’umubyeyi wabo, ubwo basangaga umurambo we imbere y’uburiri, ndetse iruhande rwe hari ishoka iriho amaraso.

Aba bana bahise bashinja Se kwica nyina, kuko bwakeye bakamubura, ari na bwo hahitaga hatangira ibikorwa byo kumushakisha, akaza gufatirwa mu kandi Kagari ka Twanteru mu Murenge wa Kigina.

Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru, bugira buti Uregwa yemera ko yamwishe, akavuga ko yari amaze umwaka atekereza kuzamwica, akavuga ko yamuhoye kujya mu bandi bagabo.”

Ubushinjacyaha bugendeye ku buhamya bwatanzwe n’abana b’uregwa, ndetse no kuri raporo ya muganga yagaragaje ko nyakwigendera yazize kuva amaraso kubera ishoka yakubiswe mu gatuza, buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bukeka ko uregwa yakoze icyaha akekwaho, bityo ko akwiye kugihamywa.

Busaba Urukiko guhamya icyaha uregwa, rukamukatira gufungwa burundu, ngo kuko yakoranye iki cyaba ubugome bw’indengakamere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru