Saturday, February 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare byamuritse ibikoresho bishya birimo ibikoresha ikoranabuhanga mu kubaga ubwonko

radiotv10by radiotv10
28/02/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibitaro bya Kaminuza bya Butare byamuritse ibikoresho bishya birimo ibikoresha ikoranabuhanga mu kubaga ubwonko
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasuye serivisi nshya zatangijwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), zirimo imashini zigezweho mu gusuzuma no kuvura indwara zikomeye, mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage ubuvuzi bugezweho kandi bufite ireme.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri yarebye imikorere y’imashini za MRI na CT Scan ziherutse gushyirwa muri ibi bitaro ku nshuro ya mbere. Zitezweho gufasha mu gusuzuma indwara zitandukanye zirimo izifata ubwonko, umutima n’izindi ngingo z’imbere mu mubiri hadakoreshejwe kubaga.

By’umwihariko, hanamuritswe ikoranabuhanga rigezweho ryo mu buryo bwa robo rizwi nka ZEISS KINEVO 900 S, rikoreshwa mu kubaga ubwonko mu buryo busobanutse kandi butekanye kurushaho. Iri koranabuhanga rifasha abaganga kubona neza aho bakorera, rikagabanya ibyago byo kwangiza ibindi bice by’umubiri no kongera amahirwe yo gukira k’umurwayi.

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) biherereye mu Karere ka Huye, bikaba ari kimwe mu bitaro bikomeye bya Leta byigishirizwamo abaganga n’abandi banyeshuri bo mu rwego rw’ubuvuzi.

Minisitiri yanasuye anafungura ku mugaragaro ishami rishya rivura indwara ya kanseri, laboratwari ivuguruye ifite ibikoresho bigezweho, ndetse n’Ikigo cy’Imyitozo Ngiro (Simulation Centre) cyubatswe muri ibi bitaro, kigamije gufasha abanyeshuri n’abaganga kwimenyereza no kunoza ubumenyi mu buvuzi bifashishije ikoranabuhanga.

Yashimangiye ko ishyirwaho ry’ibi bikoresho n’aya mashami mashya biri mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo gushimangira ubuvuzi bufite ireme no kugabanya umubare w’abajya kwivuriza kure, by’umwihariko abavaga mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo bajya gushaka ubuvuzi ahandi. Yanasabye abakozi b’ibi bitaro gukomeza kubungabunga no gukoresha neza ibi bikoresho ku nyungu z’abaturage.

Ati: “Hashyizwe ubushobozi na Leta y’u Rwanda muri aya mezi make ashize kugira ngo agace k’Iburengerazuba n’Amajyepfo y’igihugu kabashe kubona ubuvuzi bugezweho bwo gupima no kuvura indwara zikomeye byasabaga ko abazirwaye bajyaga kuvurirwa ahandi. Ibi bizafasha abaturage ndetse n’abanyeshuri biga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda.”

Abaturage bivuriza kuri ibi bitaro barishimira izi serivisi nshya, bavuga ko zibagabanyirije ingendo ndende bajyaga bakora bajya gushaka ubuvuzi bwihariye mu bindi bitaro.

Kankindi Geneviève wo mu Karere ka Rusizi ati: “Twajyaga tuza hano bagasanga turwaye zimwe mu ndwara zikomeye bakatwohereza mu bindi bitaro bya kure. Ubu noneho tugiye kujya twivuriza hafi; ni ibyo kwishimira cyane.”

Kwamamaza izi serivisi bishimangira intambwe igihugu gikomeje gutera mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe kubaka ubuvuzi bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubumenyi bugezweho.

Minisitiri w’Ubuzima yasuye serivisi zitangirwa muri ibi bitaro

Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye

Related Posts

How to shower properly and how often to bathe

How to shower properly and how often to bathe

by radiotv10
28/02/2026
0

Showering is something most of us do every day without thinking much about it. It feels simple water, soap, rinse,...

Uko byagenze ngo hahagarikwe burundu umugambi w’ibihano America yari igiye gufatira u Rwanda

Uko byagenze ngo hahagarikwe burundu umugambi w’ibihano America yari igiye gufatira u Rwanda

by radiotv10
27/02/2026
0

Hagiye hanze amakuru avuga ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za America zateganyaga gufatira u Rwanda, byahagaritswe burundu kubera dipolomasi yo...

Umugabo wagaragaye akubitwa n’umugore we yabivuzeho birambuye n’icyo bapfaga

Umugabo wagaragaye akubitwa n’umugore we yabivuzeho birambuye n’icyo bapfaga

by radiotv10
27/02/2026
0

Umugabo uherutse kugaragara mu mashusho ari gukubitirwa n’umugore we mu ruhame, avuga ko na we yabigizemo uruhare kuko yari yakoze...

Are Universities Preparing Students for Jobs That Don’t Exist Yet?

Are Universities Preparing Students for Jobs That Don’t Exist Yet?

by radiotv10
27/02/2026
0

Education has always been seen as a pathway to employment. A student walks into university today hoping to prepare for...

Eng.-DRC Announces Patrice Lumumba’s Daughter as Candidate to Compete with Louise Mushikiwabo

Eng.-DRC Announces Patrice Lumumba’s Daughter as Candidate to Compete with Louise Mushikiwabo

by radiotv10
27/02/2026
0

One day after the President of the Democratic Republic of Congo, Félix Tshisekedi, visited France, his government announced Juliana Amato...

IZIHERUKA

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare byamuritse ibikoresho bishya birimo ibikoresha ikoranabuhanga mu kubaga ubwonko
IMIBEREHO MYIZA

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare byamuritse ibikoresho bishya birimo ibikoresha ikoranabuhanga mu kubaga ubwonko

by radiotv10
28/02/2026
0

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye

28/02/2026
How to shower properly and how often to bathe

How to shower properly and how often to bathe

28/02/2026
Abanyamakuru ba siporo Rugaju na Lorenzo bashimiwe icyemezo bafashe nyuma y’amakimbirane

Abanyamakuru ba siporo Rugaju na Lorenzo bashimiwe icyemezo bafashe nyuma y’amakimbirane

27/02/2026
Umunyamakuru ‘Djihad’ n’abo baregwa hamwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni bagarutse imbere y’Urukiko

Umunyamakuru Djihad yahamijwe ibyaha byo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano

27/02/2026
Amakuru yamenyekanye ku gitero cyahitanye Willy Ngoma wa AFC/M23  n’ukuri ku byavuzwe kuri Gen.Makenga

Biravugwa ko Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 yamaze gushyingurwa

27/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare byamuritse ibikoresho bishya birimo ibikoresha ikoranabuhanga mu kubaga ubwonko

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye

How to shower properly and how often to bathe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.