• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyamakuru Djihad yahamijwe ibyaha byo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano

radiotv10by radiotv10
27/02/2026
in IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru ‘Djihad’ n’abo baregwa hamwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni bagarutse imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na bagenzi be batatu, bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano yasakajwe, bakatirwa gufungwa imyaka itatu, mu gihe Pazzo Man uri mu batawe muri yombi ku ikubitiro, we yagizwe umwere.

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, rwahamije kandi ibyaha abandi babiri; Kalisa John uzwi nka K John ndetse na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta.

Kuri Djihad, Urukiko rwavuze ko kuba yari afite urubuga rwa WhatsApp yahuriragamo abantu barenga 900, yanyuzwagamo ayo mashusho, kandi ari we warushinze, yatanze urubuga rwakorewemo ibyaha.

Nanone kandi kuba uyu Djihad kuba yarafashe agace gato (screenshot) y’ariya mashusho akayashyira kuri status ya Whatsapp, bigaragaza umugambi yari afite wo gusakaza ariya mashusho.

Naho kuri Ishimwe Francois Xavier, Urukiko rwavuze ko kuba yari afite ariya mashusho muri telefoni ye, ndetse akajya ayasakaza mu mbuga za WhatsApp, ari icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, bityo ko kimuhama.

Ni mu gihe Kwizera Nestor na we yatse ariya mashusho, ubundi akayoherereza K John, barakoze icyaha, ndetse uyu Kalisa John na we akaba yarayeretse abandi, na bo bahamywa icyaha, bakatirwa kiriya gifungo cy’imyaka itatu ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese muri aba bane bahamijwe icyaha.

Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wanatawe muri yombi ku nshuro ya mbere, yagizwe umwere kuko Ubushinjacyaha butagaragaje uko amashusho ya Yampano yageze muri Telefone y’uyu Patrick.

Urukiko rwavuze kandi ko Ubushinjcyaha butagaragaje umuntu uyu Patrick yaba yaroherereje ariya mashusho, ndetse ko hari umunyamakuru wayamusabye, akamuhakanira ko ntayo afite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 6 =

Previous Post

Biravugwa ko Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 yamaze gushyingurwa

Next Post

Abanyamakuru ba siporo Rugaju na Lorenzo bashimiwe icyemezo bafashe nyuma y’amakimbirane

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Abanyamakuru ba siporo Rugaju na Lorenzo bashimiwe icyemezo bafashe nyuma y’amakimbirane

Abanyamakuru ba siporo Rugaju na Lorenzo bashimiwe icyemezo bafashe nyuma y'amakimbirane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.