Ibiteye amatsiko wamenya ku kigo nyarwanda cyegukanye igihembo cya Miliyari 1,2Frw i Dubai

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kompanyi ya Ignite Power, itanga serivisi z’ingufu zisubira, yegukanye igihembo cya miliyoni 1$ mu bihembo byiswe Zayed Sustainability Prize byatangiwe i Dubai. Iyi kompanyi yahawe iki gihembo kubera uruhare rukomeye yagize mu gutuma hari benshi bagezweho n’amashanyarazi.

Ibi bihembo byatangiwe mu bikorwa by’inama izwi nka COP y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere yaberaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yanabayemo imurika kuba tariki 30 Ugushyingo kugeza ku ya 12 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

Iki kigo Ignite Power ni kimwe muri 11 byegukanye ibihembo mu byiswe Zayed Sustainability Prize, aho umuhango w’itangwa ry’ibi bihembo, wayobowe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.

Ignite Power yegukanye iki gihembo kubera uruhare yagize mu gutuma Abanyarwanda babona amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba atanangiza ikirere, arimo n’akoreshwa mu bikorwa byo kuhira imyaka.

Mu cyiciro cy’ibigo bitanga serivisi z’iby’ingufu, ni na ho iyi kompanyi ya Ignite Power yegukanye igihembo, kubera uruhare yagize mu guhindura ubuzima bw’abaturage bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

 

Ignite Power iri mu bigo 11 byahembwe

 

Ibiteye amatsiko byatumye Ignite Power itahana miliyari 1,2Frw

Iki kigo Ignite Power cyatumye abaturage miliyoni 2,5 babona amashanyarazi ahendutse bishyura mu buryo bujyanye n’ayo bakoresheje [pay-as-you-go], nanone kandi kiburizamo ibyuka bihumanya ikirere bingana na toni ibihumbi 600.

Nanone kandi mu bikorwa byo kuhira imyaka hakoreshejwe ingufu zikomoka ku mashanyarazi, byazaniye amahirwe y’akazi abantu 3 500 kandi bose bo mu bice by’ahakorerwaga ibi bikorwa.

Angela Homsi, umwe mu bashinze iki kigo, washyikirijwe iki gihembo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yavuze ko bishimiye iki gihembo.

Yagize ati “Gutsindira igihembo cya Miliyoni 1$ bizadufasha kwagura ibikorwa byacu no gutanga umusaruro. Reka mbahe urugero ku rw’umusaruro wacu, buri madolari 100 asobanuye ko umuryango ugerwaho n’amashanyarazi. Aho rero ni ho amafaranga azakoreshwa.”

Yavuze ko iki kigo gishyize imbaraga mu kugeza amashanyarazi ahendutse kuri benshi, by’umwihariko ubu bakaba bashyize imbaraga mu bigo nk’amashuri.

Mbere y’uko Ignite Power yegukana iki gihembo, Homsi yari yatangaje ko iki kigo cyatoranyijwe mu bigo 5 000 byageze mu cyiciro cya nyuma byahataniraga ibihembo by’uyu mwaka.

Imibare itangazwa n’iki kigo, igaragaza ko mu mishinga ya mbere yacyo, uwo mu Rwanda n’uwo muri Mozambique, ari yo migari muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, kuko mu Rwanda hakoreshejwe ingengo y’imari ya Miliyoni 38$, mu gihe muri Mozambique hakoreshejwe miliyoni 48$.

Yahinduye ubuzima bwa benshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru