Ibivugwa ku mpfu z’inkurikirane z’abantu bane mu Kagari kamwe barimo abavandimwe bapfuye urw’amayobera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Makurizo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, haravugwa impfu z’abantu bane bitabye Imana mu gihe cy’minsi itanu, barimo babiri bavukana ndetse n’inshuti yabo, bivugwa ko bishwe barozwe n’umukecuru, na we waje kwivuganwa n’abaturage bamuteye amabuye.

Urupfu rwa mbere rwabaye ku wa Gatatu w’icyumweru twaraye dusoje, aho umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 20 akaba mwene Hakizimana Pierre, utuye mu Mudugudu wa Makuruzio mu Kagari Makurizo, yapfaga urupfu rw’amayobera.

Izindi Nkuru

Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko uyu muhungu w’imyaka 20, yari yarwariye rimwe n’umuvandimwe we w’umukobwa, ariko bigakekwa ko barozwe n’umukecuru witwa Mukarukundo Elina bakundaga kwita Nyirahene wari mu kigero cy’imyaka 60.

Ubwo bari mu kiriyo cy’uyu muhungu witabye Imana, ku wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023, bumvise ko n’umuvandimwe we na we yitabye Imana.

Ibi byazamuye umujinya mu baturage bo muri aka gace, bituma ku mugoroba wo ku wa Gatandatu saa kumi n’imwe, bajya gushaka uwo mukecuru bashinjaga kuroga abo bavandimwe, ngo bamuhe isomo.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Bageze iwe basanga adahari kuko yari yagiye ku isoko, ariko baza guhura ahinduye avuyeyo na bo batashye, bamutera amabuye bari bitwaje, abandi bamukubita inkoni kugeza ashizemo umwuka.”

Undi muturage wo muri aka gace, yavuze kandi ko hari undi mwana wari inshuti ya ba nyakwigendera, na we wari urembye, nyuma y’uko ahuye n’uyu mukecuru, bakaganira ndetse bigakekwa ko na we yamuroze.

Ati “Iyo nshuti y’abo bavandimwe, yari yahuye n’uwo mukecuru, amubaza uko inshuti ze zimeze, amusubiza agira ati ‘uyobowe se ibyo wabakoreye?’, ageze mu rugo yikubita hasi, bahita bamujyana kwa muganga.”

Kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023, ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe yarimo akoresha inama abaturage bo muri aka gace, anabihanganisha ku byago bagize byo gupfusha abantu, yakiriye amakuru ko iyo nshuti ya ba nyakwigendera, yari iri mu bitaro, na we ashizemo umwuka.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru