Monday, September 9, 2024

Ibuka ku rwego rw’Igihugu yinjiye mu by’Umuyobozi wahagarariwe n’umutetsi mu gikorwa cyo Kwibuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibuka ku rwego rw’Igihugu yagize icyo ivuga ku mukozi w’Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu wohereje utekera abanyeshuri kumuhagararira mu gikorwa cyo Kwibuka nk’umushyitsi mukuru, ivuga ko Umuyobozi w’Akarere yatinze kumufatira icyemezo.

Uyu mukozi utekera abanyeshuri biga mu Ishuri cya College Inyemeramihigo, yahagarariye umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Rugerero, Nyiraneza Esperance na we wari woherejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Murenzi Augustin.

Ni igikorwa kimaze ukwezi kurenga kibaye kuko cyabaye tariki 03 Kamena 2022 ubwo habaga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwunge rw’Amashuri (GS/Groupe Scolaire) rwa Nkama.

Nyuma yuko uyu mukozi utekera abanyeshuri ahagarariye Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge nk’Umushyitsi mukuru uhagarariye Akarere, Nyiraneza Esperance yirukanywe n’ubuyobozi bw’Akarere.

Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Nkuranga Egide yashimangiye ibyatangajwe na Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rugerero ko iki gikorwa ari ugupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Amakuru yamenyekanye, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwamaze guhagarika uyu mukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero.

Nkuranga Egide avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwatinze gufata iki cyemezo kuko iki gikorwa kimaze ukwezi kibaye kandi inzego zitandukanye zarahise zikora raporo zigaragaza iki kibazo.

Nkuranga avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero ndetse n’abarokotse bahise bakora raporo bakayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ubwo iki kibazo cyari kikimara kuba.

Yagize ati “Ikosa ndarishyira ku Muyobozi w’Akarere, kuki yananiwe gufata icyemezo? Reba hashize ukwezi harabuze ufata icyemezo.”

Perezifa wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu avuga kandi ko komite ishinzwe imyitwarire ku rwego rw’Akarere yateranye nyuma yo kwakira iriya raporo y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’abarokotse ikanafata icyemezo cyo kwirukana uriya mukozi ariko Umuyobozi w’Akarere akanga gushyira umukono kuri iki cyemezo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts