Ibyo Abakongomani bakoreye ku Mupaka w’u Rwanda na DRC ni agahomamunwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanye-Congo bo mu Mujyi wa Goma baramukiye mu myigaragambyo bamagana u Rwanda, bageze ku mupaka uhuza u Rwanda n’Igihugu cyabo bashaka kwinjira ku gatuza, ubundi bafata amabuye menshi batera mu Rwanda.

Iyi myigaragambyo yakozwe n’Abanye-Congo bo mu Mujyi wa Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Baturutse mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi berecyeza ku mupaka uhuza u Rwanda na DRCongo, ari na ko bavuga amagambo menshi baterera hejuru, bamagana u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bari mu Gihugu cyabo, bavugira hejuru bati “Abanyarwanda bagende mu Gihugu cyabo.”

Aba Banye-Congo bageze ku mupaka ku gice cyo ku ruhande rwabo, bahanganye n’Abapolisi b’Igihugu cyabo bashaka kurenga bariyeri ngo binjire mu Rwanda ariko abashinzwe umutekano ku mupaka ku ruhande rwa DRC bagerageza kubakoma.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aba bakomani uruhuri bari gusunika ibyuma bya bariyeri, ariko abapolisi na bo bababera ibamba.

Aba baturage bahise bafata amabuye menshi ubundi batangira kumisha mu Rwanda mu gihe abapolisi bo ku ruhande rw’u Rwanda na bo bari ku burinzi bahagaze bambaye imyambaro yabo yabugenewe ituma badakomeretswa n’ayo mabuye yaterwaga n’aba Banye-Congo.

Aba Banye-Congo kandi badukiriye amaduka y’Abanyarwanda ari mu Mujyi wa Goma, ubundi barayangiza ari na ko bavuga ko badashaka Umunyarwanda ku butaka bwabo.

Umunyarwanda umwe uba mu Mujyi wa Goma, yabwiye RADIOTV10 ko Abanyarwanda bari muri uyu mujyi babyukanye ubwoba ku buryo nta n’umwe ushobora kwigaragaza kuko bashobora kumugirira nabi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru