Ibyo wamenya ku bwegure bwa Minisitiri w’Intebe wa DRCongo buhita bujyana na Guverinoma yose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Michel Sama Lukonde yashyikirije Perezida Félix Tshisekedi, ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe, buhita bujyanya n’Abari bagize Guverinoma yose.

Sama Lukonde yashyikirije Tshisekedi ibaruwa y’ubwegure bwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024.

Izindi Nkuru

Sama Lukonde yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’uko atorewe umwanya w’Ubudepite uzahagararira Intara ya Haut Katanga, ndetse akaba aherutse kurahirira izi nshingano.

Yeguye nyuma y’iminsi umunani manda ye y’umwanya w’Ubudepite yemejwe, akaba yeguye nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi yongeye gutorerwa kuyobora Congo muri manda ya kabiri, aho agomba no gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya uzashyiraho Guverinoma nshya.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigira riti “Ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe, bugomba guhita bunajyana n’itsinda ry’abagize Guverinoma yose barimo 39 baherutse gutorerwa imyanya y’Abadepite ku rwego rw’Igihugu cyangwa rw’Intara.”

Ubu bwegure buteganywa n’Itegeko kugira ngo buhe inzira ishyirwaho rya Guverinoma nshya, nyuma y’amatora aherutse kuba mu mpera z’umwa ushize

Sama Lukonde yari yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki 15 Gashyantare 2021 ubwo yasimburaga Sylvestre Ilunga Ilunkamba waje gutakarizwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko akegura.

Uyu munyapolitiki wahawe uyu mwanya ku myaka 43 y’amavuko, akaba yari amaze imyaka itatu n’iminsi itanu ayoboye Guverinoma ya Congo, yitebiriye Inama z’Abaminisitiri 125 ubwo yari muri izi nshingano.

Sama Lukonde yashyikiriye Tshisekedi ubwegure
Na Guverinoma yose irahita irangira

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru