Icyagushije Perezida Biden imbere y’imbaga cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amashusho agaragaza Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America agwa hasi, akomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Gusa hamenyekanye icyatumye atsitara akagwa hasi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane muri Leta ya Colorado ubwo uyu Mukuru w’Igihugu cy’igihangange yari mu muhango wo gushimira abarangije amasomo y’Igisirikare kirwanira mu kirere.

Izindi Nkuru

Muri uyu muhango, Joe Biden yamaze umwanya munini agenda ashimira buri munyeshuri warangije aya masomo mu bagera muri 921, aho yagendaga abakora mu kiganza.

Ubwo yari asoje, yahindukiye atambutse intambwe ya mbere ahita atsitara agwa hasi, abashinzwe umutekano we bahita bamwegura, ahaguruka yitambutsa bigaragara ko nta kibazo kidasanzwe yagize.

Mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Biden agihaguruka agahita atunga urutoki, agaragaza ikimuteze.

Ukuriye itumanaho n’itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu (White House), Ben LaBolt yanyujije ubutumwa kuri Twitter, avuga ko Biden ntakibazo yagize, ndetse ko “ameze neza”

Ben LaBolt wagarutse ku cyatumye Biden agwa, yavuze ko “hari agafuka karimo umucanga ubwo yashimiraga abarangije amasomo” ari na ko yatsitabyeho akagwa.

Biden w’imyaka 80 y’amavuko, na we ubwo yari ashyitse ku ngoro ye, ku mugoroba, yagarutse kuri iri sanganya yahuriye na ryo i Colorado.

Mu mvugo yumvikanamo gutebya anaseka, Biden yabwiye abanyamkuru ati “Natezwe n’agafuka karimo umucanga.”

Si ubwa imbere impanuka nk’iyi ibaye kuri Perezida Joe Biden, kuko no muri Werurwe 2021 yanyereye ku madaragi (Escalier) y’indege ye ya Air Force One ubwo yayuriraga imwerecyeje i Atlanta muri Leta ya Georgia, ubwo yari agiye guhura n’imiryango ikomoka muri Asia yagizweho ingaruka n’ubwicanyi bwabereye muri kariya gace.

Uyu mukambwe uherutse gutangaza ko azaniyamamariza manda ya kabiri, icyo gihe bwo yanyereye ubugiragatatu, ariko nabwo nyuma byatangajwe ko yaje kumera neza.

Muri 2021 yari yaguye ku ngazi za Air Force One

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru