Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyaranduye kuba hari abakurwaga mu buyobozi bakaba abarakare bamwe bakanahunga

radiotv10by radiotv10
03/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyaranduye kuba hari abakurwaga mu buyobozi bakaba abarakare bamwe bakanahunga
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Charles Murigande wabaye mu buyobozi Bukuru bw’u Rwanda, avuga ko inyigisho zivomwa mu muryango Unity Club Intwararumuri, zagize uruhare runini mu kurandura imyitwarire idahwitse yagaragaraga kuri bamwe bakurwaga ku buyobozi hambere bagasharirirwa, bamwe bakanahunga Igihugu.

Dr Charles Murigande wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba yaranagize imyanya mu nzego nkuru z’Igihugu, yatangaje ibi ubwo yagaragazaga umusaruro w’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Yavuze ko yagize amahirwe yo kuba umunyamuryango w’uyu muryango kuva washingwa na Madamu Jeannette Kagame, kandi ko hari byinshi yawungukiyemo.

Avuva ko umwe mu misaruro ya Unity Club, ari ukuba yaratumye abantu benshi barumvise ko kuba umuyobozi ari ukuba umugaragu w’Abaturarwanda.

Ati “Ikintu gikomeye Unity Club imaze kubaka mu buyobozi, ni uko abantu benshi bamaze gusobanukirwa ko kuba umuyobozi ari ukuba umugaragu w’Abaturarwanda, kandi atari ikintu uba mu gihe ugifite title, ari ikintu ukwiriye kuba mu gihe cyose.”

Dr Murigande avuga ko mu gihe cyo hambere hari abantu bavanwaga mu myanya y’ubuyobozi bakagaragaza imyitwarire y’umujinya yo kutanyurwa no kuba batakiri abayobozi.

Ati “Hari igihe cyera abantu bavaga mu buyobozi, ukabona barashaririye, bamwe barahunze abandi bagize bate, ibyo bintu byose byarashize.”

Yakomeje agira ati “Ndahamya ko Unity Club yatanze umusansu mu kongera kubaka iyo myumvire myiza yo kuba uri Umuyobozi, ukaba uri Minisitiri umwaka umwe, ibiri se, itanu se, byarangira ukagenda ugakomeza ukaba Umunyarwanda ufite akamaro, aho atuye mu byo akora, utumva ko ubwo yavuye ku Buminisitiri nta gaciro agifite cyangwa yibagiranye.”

Dr Murigande avuga ko inyigisho zivomwa muri Unity Club zagize uruhare rukomeye mu kumvisha abayobozi ko igihe bakiri mu nshingano, baba bagomba kumva ko babereyeho gukorera abaturage, kandi ko nanone igihe bazivuyemo baba bakwiye gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu.

Charles Murigande ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yagize imyanya itandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu, nko kuba yarabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuva muri 2002 kugeza muri 2008, anaba Minisitiri w’Uburezi kuva muri 2009 kugeza muri 2011.

Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru avuye ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, ari na wo mwanya yasorejeho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 10 =

Previous Post

Amabandi yari yashimuse umubyeyi w’umukinnyi w’ikirangirire yatangaje ihumure

Next Post

BREAKING: Byemejwe ko batandatu barimo abayobozi muri Rulindo batawe muri yombi

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

BREAKING: Byemejwe ko batandatu barimo abayobozi muri Rulindo batawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.