Friday, October 23, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Icyatumye urubanza rw’Umunyamakuru DC Clement rwongera gusubikwa ubugiragatatu

Icyatumye urubanza rw’Umunyamakuru DC Clement rwongera gusubikwa ubugiragatatu

Urubanza rw’umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, rwongeye kwimurwa ku nshuro ya gatatu.

DC Clement, ukurikiranyweho kandi icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo kwangiza ibintu by’undi ku bushake, kurwanya ububasha bw’amategeko, no gukubita cyangwa gukoresha urugomo abayobozi bo mu nzego za Leta, yagombaga kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026.

Kwimura uru rubanza kuri iyi tariki, byari byafshwe icyemezo tariki 02 Ukwakira ubwo n’ubundi rwagombaga kuburanishwa, ariko rukimurwa nyuma yuko Umushinjacyaha uhagarariye Inteko y’Ubushinjacyaha muri uru rubanza, atari yabonetse kuri iyo tariki.

Si ubwa mbere rwari rwimuwe kandi, kuko n’ubundi rwagombaga kuburanishwa ku itariki 15 Nzeri 2026, ariko na bwo rurasubikwa kuko nabwo icyo gihe Umushinjacyaha atari yitabiriye iburanisha.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo hagombaga kuburanishwa uru rubanza, n’ubundi ntirwaburanishijwe, dore ko rutari ruri no ku rutonde rw’imanza zigomba kuburanishwa.

Amakuru avuga ko uru rubanza rwimuriwe ku itariki 16 z’ukwezi gutaha, k’Ugushyingo 2026 bitewe n’impinduka zabayeho mu mikorere y’Urukiko Rukuru.

Amakuru avuga ko iyimurwa y’uru rubanza ifitanye isano n’itegurwa ry’imirimo y’Abacamanza, kuko abari bashinzwe kuburanisha uru rubanza batari kuboneka ku itariki yari yarateganyijwe, bitewe n’izindi manza bafite mu nshingano zabo.

DC Clement yatawe muri yombi tariki 31 Werurwe 2026 nyuma yo guteza urugomo ubwo inzego za Leta zari ziguhagarika imirimo y’inzu yubakwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mpera za Mata uyu mwaka, DC Clement yafatiwe icyemezo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ariko ntiyanyurwa n’iki cyemezo ahita akijurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwaje kugumishaho iki cyemezo muri Gicurasi 2026.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + thirteen =