Icyemezo kidasanzwe cyafashwe mu burezi ku bana babuzwaga kwigana ‘dreads’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rukuru muri Malawi rwategetse ko nta shuri na rimwe ryo muri iki Gihugu ryemerewe kubuza umwana gukomeza amasomo ngo ni uko afite intweri zikaraze zizwi nka ‘dreads’.

Ni nyuma yuko amwe mu mashuri yirukanaga abana abaziza kuba barasukishije iyo misatsi mu buryo bwo kuyikaraga, bimenyerewe ku ba-Rasta.

Izindi Nkuru

Urukiko Rukuru rwaje kubyinjiramo, none rwategeze amashuri yose yo muri iki Gihugu cya Malawi kwemerera abana bafite ibusuko byo mu bwoko bwa dreads kujya mu ishuri nk’abandi.

Ni nyuma yuko ababyeyyi bamwe batanze ikirego ko kuva muri 2016 abana babo bangiwe kwiga kuko bafite ibyo bisuko bya dreads.

Umucamanza w’Urukiko Rukuru yavuze ko kubuza umwana kwiga ngo ni uko afite ibyo bisage, kwaba ari ukumubuza uburengnizra bwo kwiga kandi abwemerewe, ku bw’ibyo rero yategetse ko nta shuri rizongera gukumira umwana nk’uwo.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru