Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko izamuka rya 7,2% ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryabayeho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, ari umubare ushimishije, kuko ukubye inshuro zirenga ebyiri uba uteganyijwe ku rwego rw’Isi.
Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye ubwo iyi Banki yagaragazaga ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023 umusaruro mbumbe w’Igihugu wari wiyongereyeho 7,7%, ikaza kuzamukaho 9,8% mu mezi nk’ayo mu mwaka wakurikiyeho wa 2024, mu gihe mu mezi atandatu y’uyu wa 2025 wazamutseho 7,2%.
Yagize ati “Ni umubare ushimishije kuko umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’Igihugu wiyongereye bishimishije kubera ko iyo urebye ku rwego rw’isi umusaruro mbumbe ku rwego rw’isi uteganyijwe ko uzazamukaho gatatu ku ijana gusa ndetse no mu karere ka afurika ariko akarere turimo umusaruro mbumbe w’Ibihugu bigize aka karere uzamukaho gusa 4%.”
Akomeza agira ati “Kubona rero ubukungu bw’u Rwanda buzamukaho 7,2% mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka, ni ikintu gishimishije, aho tubona hagiye habamo kwiyongera cyane k’ubukungu ni urwego rwa serivise kuko rwiyongereyeho 9,4%, rugakurikirwa n’rwego rw’inganda harimo n’urwego rw’ubwubatsi rwiyongereyeho 8,8% ndetse n’urwego rw’ubuhinzi rwiyongereyeho 1,7%.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda kandi agaragza ko ibi byerekana ko inzego zose z’ubukungu zakomeje gutanga umusaruro ushimishije.
Ati “Ni ukuvuga rero ko inzego zose z’ubukungu zakomeje gutanga umusaruro ushimishije. Ikindi cyanagaragaye muri iyi mibare ni urugero rwiza rw’ibyo twohereza mu mahanga byiyongereyeho 6,2%. Ibyo rero biraduha icyizere ku bukungu bwacu ku gukomeza kwiyongera k’umusaruro mbumbe ndetse bwiyongera kurusha n’ibindi Bihugu byo mu karere ka Afurika cyangwa se by’isi.”
Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza gutera imbere, aho mu mwaka wa 2026 buzazamuka hejuru ya 7,5% ndetse bikaba biteganyijwe ko umuvuduko w’ibiciro ku masoko uzaba uri kuri 7,1% mu mwaka wa 2025, naho mu mwaka wa 2026 ukazaba uri kuri 5,6%.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10