Icyo rurangiranwa muri Filimi avuga ku makuru yavuzweho yatumye yibazwaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa filimi Willy Smith, nyuma y’uko umugore we atangaje ko bamaze igihe baratandukanye, havuzwe andi makuru ko yaba aryamana n’abo bahuje ibitsina, mu gihe we yabiteye utwatsi, akavuga ko agiye kujyana mu nkiko uwavuze ko yamufashe aryamanye n’undi mugabo.

Ni amakuru yatangajwe n’uwahoze amufasha muri byinshi akaba n’inshuti ye magara, Bilaal wavuze ko Willy Smith ari umutinganyi.

Izindi Nkuru

Bilaal yatangaje ko we ubwe yifatiye inshuti ye Will Smith aryamanye n’umugabo mugenzi we na Martin Duane, ko yabasanganye mu cyumba cy’urwambariro.

Yagize atti “Ubwo nafunguraga urugi kwa Duane, nahise mbona Willy Smith aryamanye na Duane.”

Gusa ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Willy Smith yabihakanye yivuye inyuma ndetse ko ashobora kwitabaza inkiko.

Yabitangaje abicishije ku mwunganizi we, wagize ati “Aho ni ubwicanyi. Iyi nkuru yahimbwe rwose n’ibinyoma bidashidikanywaho.”

Duane w’imyaka 58 uvugwaho gutingana na Willy Smith yatandukanye n’umugore we Tisha Campbell 2020.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru