Ikibazo cy’ibishyimbo byaranduwe mu Mujyi wa Kigali cyagatsweho na Komiseri muri FPR-Inkotanyi akagaya Abayobozi babikoze, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwavuze ko iriya myaka yari yahinzwe mu nkengero za kaburimbo, bityo ko yagombaga gukurwaho, aho yari iri hagashyirwa ubusitani.
Mu Nteko Rusange y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, Komiseri muri uyu Muryango, Charles Habonimana yari yagarutse ku byemezo bya bamwe mu bayobozi bifatwa hatabanje gukorwa isesengura no kubiganiraho hagati y’abayobozi.
Yagize ati “Nibatubwira ngo ibitaka ntabwo bigomba kwinjira muri kaburimbo, ntabwo ari ukugenda ngo duhite tuvuga ngo ‘wahinze ibishyimbo bimaze kuba uruyange’ ngo turabiranduye.
Iyo ntabire nuyiranduramo ibyongibyo, ejo mu gitondo iraba ibaye ibyondo. Ibishyimbo byatewe mu kwa 12 cyangwa mu kwa mbere ni ukuvuga ngo mu mpera z’ukwezi kwa gatatu cyangwa mu kwa kane, bizasarurwa. Byaba ari ibitonore cyangwa se bizarindira byume.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.”
Iki kibazo cyari giherutse kugaragazwa n’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa, mu butumwa yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga tariki 25 Werurwe 2026, aho yari yagize ati “Ibi birasa n’ibyo Perezida Paul Kagame ajya avuga byo kudashyira mu gaciro! Mu mujyi wa Kigali bari kurandura ibishyimbo byari bigiye kwera hatitawe ku bashonje. Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge ngo hagenewe ubusitani!”

Uko ubuyobozi bwari bwabisobanuye
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, mu gisubizo yari yahaye uyu munyamakuru, yari yavuze ko yasobanuye nabi kiriya kibazo.
Yari yagize ati “Nk’uko ubibona aha ngaha ni mu nkengero z’umuhanda wa kaburimbo. Mu mabwiriza agenga imyubakire n’isuku, guhinga ubutaka bw’iruhande rw’umuhanda ntibyemewe.”
Yari yakomeje agira ati “Ku bufatanye n’abaturage, aha ngaha n’ahahegereye hose harimo gukorwa ubusitani kuko ari bwo bufata itaka bukaririnda inkangu zangiza imihanda mu gihe cy’imvura nyinshi, kandi bigafata rya taka rigaragara buri gihe harimo guhingwa, kuko bituma inzira z’amazi zisibama.”
Emma Claudine yari yavuze ko icyemezo cyo gutera ubusitani muri iki gihe cy’imvura, byari bigamije kugira ngo indabo zizafate vuba.
Yari yakomeje agira ati “Ariko ikindi ni uko uyu muturage wateye ibi bishyimbo, Ubuyobozi bw’Umurenge bwari bwaramwihanangirije inshuro nyinshi bumumenyesha ko hatazongera guhingwa, ahubwo hazaterwa ubusitani, ariko agahora abirengaho.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yanavuze kandi ko umuturage wari wahinze iriya myaka yaranduwe, asanzwe afite indi mirimo akora imutunze itari ubuhinzi.
Yanaboneyeho kwibutsa abandi baturage bafite ubutaka butubatseho bwegereye imihanda yatunganyijwe, kuhatera ubusitani hagamijwe gukomeze kubungabunga isuku n’imihanda.
RADIOTV10








