Igihe hazatorerwa uzasimbura Olivier weguye muri FERWAFA cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje  amatariki azaberaho Inteko Rusange isanzwe izaberamo amatora ya Perezida waryo mushya uzasimbura Niziyemana Olivier Mugabo uherutse kwegura.

Iyi nama y’inteko rusange isanzwe iteganyijwe taliki ya 24 Kamena 2023, yatumijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata na Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel nk’uko amategeko abiteganya.

Izindi Nkuru

Usibye Amatora ya Perezida wa FERWAFA azabera muri iyi nteko, hazanatorwa aba komiseri barimo: komiseri ushinzwe amategeko, ushinzwe imisifurire ndetse n’ushinzwe umutungo, hazanabaho no gutora inzego nshya zigenga, Komisiyo y’Amatora na Komisiyo y’Ubujurire ku matora.

Aba bagiye gusimburwa beguriye rimwe muri uku kwezi kwa Mata, aho hanatangiye kuvugwa abashobora kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida.

Wasili UWIZEYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru