Igihugu cyakozwemo ‘Coup d’Etat’ byatangiye kukibyarira inkurikizi zitari zitezwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Igisirikare cya Gabon gihiritse ku butegetsi uwari Perezida Ali Bongo Ondimba, Leta Zunze Ubumwe za America, zahagaritse inkunga zose n’imikoranire zari zifitanye n’iki Gihugu.

Leta Zunze Ubumwe za America, zishinja Gabon guhonyora Demokarasi nkana ubwo igisirikare cyahirikaga ubutegetsi bwa Prezida Ali Bongo Ondimba, muri Coup d’Etat yabaye ku itariki 30 z’ukwezi kwa Munani k’uyu mwaka wa 2023.

Izindi Nkuru

Icyakora America ivuga ko izongera gusubukura ibikorwa byayo byose yari ifitanye na Gabon, ubwo abakoze Coup d’Etat bazaba bamaze gusubiza agaciro icyo yise Demokarasi.

Ku itariki 30 z’ukwezi kwa Munani k’uyu mwaka, nibwo igisirikare cya Gabon cyahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba, akurwa ku mwanya wa Perezida yari amazeho imyaka isaga 14.

Iri hirikwa ry’ubutegetsi ntiryishimiwe n’amahanga yavugaga ko aba basirikare bakoze amahano bagahonyora Demokarasi, kuko uyu yari Perezida watowe n’abaturage.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru