Wednesday, August 5, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Igihugu kimwe muri Afurika cyafashe icyemezo gikomeye cyo kugabanya ubusumbane mu mishahara

Igihugu kimwe muri Afurika cyafashe icyemezo gikomeye cyo kugabanya ubusumbane mu mishahara

Guverinoma ya Mozambique yemeje umushinga w’itegeko ryo kugabanya umushahara w’Abaminsitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, hagamijwe intego zinyuranye zirimo kugabanya ikinyuranyo gikabije cy’imishahara mu bakozi ba Leta.

Ni umushinga ugamije kugabanya kandi amafanga Leta isohora mu mishahara y’aba bayobozi bo hejuru, kuko yari menshi ugereranyije n’amikoro y’Igihugu.

Minisiteri y’Imari yo muri iki Gihugu cya Mozambique, itangaza kandi ko ibi byakozwe kugira ngo hanakemurwe ikibazo cy’ubusumbane mu mishahara cyaterwaga n’aba bakozi bahembwaga akayabo, mu gihe abandi babona urusenda.

Gusa ntibavuze umubare w’ayakaswe kuri iyo mishahara, ariko bavuga ko hari icyo bizatanga.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + fifteen =