Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisirikare cya Congo gikomeje gutamazwa nyuma y’icya Semuhanuka cyegetse kuri RDF

radiotv10by radiotv10
30/12/2024
in MU RWANDA
0
Igisirikare cya Congo gikomeje gutamazwa nyuma y’icya Semuhanuka cyegetse kuri RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko igisirikare cya DRC kigaragaje amafoto y’uwo kise ko ari umusirikare w’u Rwanda ngo cyafatiye ku rugamba, aho cyayifashishije gishaka gushimangira ko uwo muntu ari Umunyarwanda gikoresheje amafoto ngo yafashwe ari mu Rwanda, uyu wagaragajwe mu mafoto, yabibeshyuje, avuga ko yibereye i Kigali ndetse ko atigeze akandagira mu gisirikare.

Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, FARDC ishyize hanze amashusho y’uwo iki gisirikare kivuga ko ari Umusirikare w’u Rwanda ngo cyafatiye ku rugamba rugihanganishije n’umutwe wa M23.

Ni amakuru yahise yamaganirwa kure n’uyu mutwe wa M23, wavuze ko ibi bimenyerewe kuri FARDC byo kuyobobya uburari igafata abaturage b’Abanyekongo bo mu bice by’abavuga Ikinyarwanda ikabambika impuzankano ishaka ibyagerageza gushimangira ikinyoma cy’ubutegetsi bwa Congo.

Mu myirondoro ivugwa ko uriya wiswe umusirikare, havugwamo ibice by’inzego z’imitegekere itazwi mu Rwanda, nk’aho bavuga ko akomoka muri Localité ya Ngororero no muri Groupement ya Murenge muri Teritwari ya Kazabi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko uretse kuba ibi ari ikinyoma cyambaye ubusa, ari n’ikinamico idakoranye ubwenge.

FARDC kandi yashyize hanze amafoto y’uyu yise umusirikare w’u Rwanda, aho yavuze ko ari ayafashwe ari mu Rwanda, mu gihe ugaragara muri aya mafoto, ari umuturage wibereye i Kigali, aho asanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro.

Amza Hakizimana, ugaragara mu mafoto yakoreshejwe, avuga ko akomoka mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, ubu akaba atuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyitwa Igihe, Amza Hakizimana yagize ati “Nje hano ngo ngire icyo mvuga cyangwa se nyomoze ku mafoto yiriwe cyangwa yaraye akwirakwira ku mbuga […] Iyi nkuru yatangiye, nayimenye ejo, hari bamwe mu bo dukorana, mu nshuti zanjye, mu bo mu muryango bampagara bambaza bati ‘ese koko wafatiwe muri Congo? Waba wafatiwe muri Congo uri kurwana nk’umusirikare wa RDF uri kurwanira M23?’ Mu by’ukuri nanjye byantangaje, naka amafoto ndareba, nsoma n’iyo nkuru.”

Avuga ko atigeze aba umusirikare na rimwe. Ati “Ndi Umunyarwanda wikorera ku giti cye nkorera hano ku Gisimenti.”

Muri amwe mu mafoto yagaragajwe, harimo iyo aba afite camera anambaye ecouteur, aho we avuga ko ari we koko aho iyi yafashwe muri 2017 mu Bigogwe ubwo yari yagiye gufata amashusho y’abari bakoze ubukwe.

Ati “Hari amafoto asa n’aho agenda akwirakwizwa kandi ayo mafoto hakaba koko harimo ayanjye. Impamvu bafashe ayo mafoto bakazana n’iyo y’umusirikare, birerekana ko aho yambaye impuzankano ya gisirikare ahandi bakaba bari kumwerekana yambaye sivili.”

Amza avuga ko aya mafoto yakuwe kuri konti ye ya Facebook, ndetse ko n’ubu akiriho, ku buryo bagiye bayakoresha bayasanisha n’uwo wiswe umusirikare, ngo bashaka kugaragaza ko ari umuntu umwe.

Nanone kandi mu bisobanuro byatangiwe kuri uriya wiswe umusirikare, wafashwe wiswe Iradukunda, hari ahavugwa ko ari umwana wa Hakizimana, ariko uyu unyomoza iby’aya mafoto, akavuga ko imyaka ye, atari iyo kubyara umusore nk’uriya ngo abe yaratangiye no kujya ku rugamba.

Ati “Ni gute njyewe Hakizimana Amza nabyaye umwana, uwo mwana akaba ari mu gisirikare wafashwe, hanyuma amafoto yasohotse cyangwa berekanye akaba ari ayanjye? Bivuze ko ndi se nkaba n’umwana icya rimwe. Ni ibintu mu by’ukuri bitumvikana bitanabaho.”

Avuga ko “Ibi bintu si byo, si ukuri, ni ibinyoma. Ni ibinyoma 100%” ndetse ko ari yo mpamvu yifuje kubinyomoza, anyuze mu itangazamakuru kugira ngo akureho urwo rujijo rwari rwazamutse mu bamuzi.

Amza Hakizimana avuga ko na we yatunguwe n’abamuhamagaye bamubaza iby’aya mafoto

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Uko hatahuwe uwiga muri kaminuza ku gikuba yazamuye cyatumye yisanga mu maboko ya RIB

Next Post

Dukomeze kuba maso…-Ubutumwa busoza umwaka Perezida Kagame yageneye Inzego z’Umutekano

Related Posts

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
02/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
02/07/2025
4

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dukomeze kuba maso…-Ubutumwa busoza umwaka Perezida Kagame yageneye Inzego z’Umutekano

Dukomeze kuba maso...-Ubutumwa busoza umwaka Perezida Kagame yageneye Inzego z’Umutekano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.