Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Igisubizo kirimo urujijo cy’umutoza w’Amavubi ku kongererwa amasezerano

radiotv10by radiotv10
20/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Igisubizo kirimo urujijo cy’umutoza w’Amavubi ku kongererwa amasezerano
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler avuga ko nta byinshi yavuga ku kuba azongererwa amasezerano ye agana ku musozo, icyakora akavuga ko yagejejweho imbanzirizamushinga y’amasezerano avuguruye, ariko kuri we ntacyo yawubonyemo cyatuma awuha agaciro.

Torsten Frank Spittler yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 ubwo ikipe y’Igihugu yari ikubutse muri Nigeria kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024.

Ni mu gihe amasezerano y’uyu Mutoza Mukuru w’Amavubi azarangira mu kwezi gutaha, aho bikomeje kwibazwa niba azongererwa igihe cyo gukomeza gutoza iyi kipe.

Ubwo yari abajijwe uko bihagaze hagati ye n’abagomba kumwongerera amasezerano, Torsten Frank Spittler yagize ati “Bambwiye ko bifuza kongera amasezerano, ndetse banampaye ibyifuzo bikubiye mu masezerano mashya, ariko mu by’ukuri sinavuga ko bifatika, sinigeze mbyitaho cyane.”

Uyu mutoza avuga ko hari ibyo yasabwe n’abagomba kumwongerera amasezerano, ariko ko yabibonyemo amananiza ku buryo byamuciye intege.

Ati “Bansabye kubagaragariza umusaruro wanye. Niba bakeneye ko dukomezanya, ntibagombaga kumpa ibintu nk’ibyo.”

Abajijwe niba ku bwe yifuza kongererwa amasezerano yo gukomeza gutuza Amavubi, Torsten Frank Spittler yagize ati “Ntacyo nifuza kubivugaho.”

Uretse uyu mukino wa Nigeria, uyu mutoza yatsinze ariko Ikipe y’u Rwanda ntibashe kubona itike yo kwerecyeza mu gikombe cya Afurika, ni no ku nshuro ya mbere u Rwanda rugize amanota umunani muri iyi mikino yo mu matsinda yo gushaka iyi tike.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + eight =

Previous Post

Ibyavuye mu ibazwa ry’ukekwaho kwica nyakwigendera Pauline wari wararokotse Jenoside

Next Post

Amakuru agezweho ku munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda byavugwaga ko yashimuswe

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda byavugwaga ko yashimuswe

Amakuru agezweho ku munyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda byavugwaga ko yashimuswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.