Abana bane baburiye ubuzima mu gitero cy’umuntu witwaje umuhoro wakigabye ku ishuri ry’incuke ryo mu gace ka Ggaba i Kampala muri Uganda.
Iki gitero cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 02 Mata 2026, kuri iri shuri rya Ggaba Early Childhood Development Program riri ku cyicaro cy’Itorero rya Maranatha Community Church.
The New Vision dukesha aya makuru, ivuga ko umuntu udakuze cyane wari witwaje intwaro gakondo, yaje kuri iri shuri akinjira akoresheje imbaraga mu byumba byarimo abana.
Kugeza ubu amakuru avuga ko abana baburiye ubuzima muri iki gitero, ari bane (4) bigaga kuri iri shuri ribanza riherereye mu nkengero za Kampala. Polisi ya Uganda, ni yo yatangaje ko iyi mibare y’agateganyo y’abapfuye.
Uyu muntu ukekwaho kugaba igitero yahise atabwa muri yombi na Polisi ya Uganda, yamufashe imwambuye abaturage na bo bashakaga kumwivugana kubera ubu bugome yakoze.
Amakuru avuga ko ababyeyi bafite bana barererwa kuri iri shuri, bihutiye kuhagera, aho bari mu marira menshi, byumwihariko imiryango y’abahaburiye ubuzima.



Photos/ The New Vision
RADIOTV10







