Tuesday, March 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage

radiotv10by radiotv10
31/03/2026
in MU RWANDA
0
Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage
Share on FacebookShare on Twitter

Nzayisenga Modeste uzwi nk’Umupfumu Rutangarwamaboko, yavuze ko umuyobozi waranduye ibishyimbo by’umuturage, yakoze ibitari iby’i Rwanda, ariko ko mbere yo kubikora yari kubanza gutekereza ahava ibyo arya, akanazirikana ko bavuga ngo “urugo rutagira ibishyimbo ruba rukennye.” kandi ko uwabikoze “atazisazira.”

Ni nyuma yuko Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Charles Habonimana na we anenze kiriya cyemezo, aho yavuze ko uwafashe kiriya cyemezo atabanje kukiganiraho n’abandi bayobozi, no kureba ingaruka kizateza.

Uyu mugabo ugaragaza ko akomeye ku ndangagaciro z’abakurambere n’umuco nyarwanda, avuga ko kiriya cyemezo cyo kurandura imyaka y’abaturage, yari igeze cyo kwitega umusaruro, ari nka kirazira. Ati “Biriya bintu birakocamye, si iby’i Rwanda, biratanga isura mbi ku Gihugu.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine; ubwo yasobanuraga impamvu ibyo bishyimbo by’umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge byaranduwe, yavuze ko ari uko byari bihinze mu mbago za kaburimbo, ahagenewe guterwa ubusitani.

Umupfumu Rutangarwamaboko avuga ko ibi bisobanuro na byo ubwabyo bitari bikwiye. Ati “Reka tubyemere ntabwo byemewe hafi y’umuhanda [ariko se] abo bantu bahinze utarora? Hanyuma wakoze ikosa rimwe ryo kugira ngo ibitemewe bikorwe noneho umusaruro byajyaga gutera ngo ugire icyo umara, wowe urabyishe kurushaho. Uteye abaturage agahinda, urimo no kwangisha ubuyobozi abaturage.”

Rutangarwamaboko yavuze ko kandi abayobozi bafashe kiriya cyemezo bitwaje inama z’Umukuru w’Igihugu, bazumvise nabi. Ati “Ibintu Umukuru w’Igihugu yavuze, harimo kurandura imyaka? We ntarya se? no mu bintu Umukuru w’Igihugu asabira Igihugu ku Muganura, ni ukugisabira uburumbuke, none tugize amahirwe ibishyimbo bibaye uruyange ushyizeho abakozi uhemba ngo bajye kurandura ibyajyaga kuzera, ubahemba ibyo utatanze.”

Rutangarwamaboko avuga ko n’abaturage ubwabo bavuga ko ubuyobozi bwababwiye ko aho kugira ngo ibisambu bikomeze gupfa ubusa, ntacyo bitwaye kuba babihingamo imyaka, none iyo bahinzemo burahindukiye burayiranduye.

Ati “None se ibishyimbo byerera amezi angahe, ubu turi mu kwezi kwa Werurwe [Werure urwe] ejobundi ni ukwa kane muri Mata, mu mezi abiri atatu, atatu ntageraho, ibishyimbo biba bimaze kwera, ukabirya ari ibitonore, ukabirya ari imiteja, ukabirya ari umushogoro, ukabirya byumye ukagereka.”

Rutangarwamaboko avuga kandi ko uretse n’ibyo, ibishyimbo ari imyaka ifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko “urugo rudafite ibishyimbo ruba rukennye.”

Akomeza anenga uwafashe kiriya cyemezo cyo kurandura iri myaka, avuga ko biri no mu gutatira indangagaciro n’umuco nyarwanda.

Ati “Nta Munyarwanda Bunyarwanda wafata ibyo byemezo. Umunyarwanda Bunyarwanda yajya kurandura ibishyimbo, agapfa adakize. Ese ubundi abo bantu ubwo bazisazira?”

Iyi myaka yaranduwe n’abaturage bari bahawe akazi n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali
Rutangarwamaboko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Umuyobozi muri Kenya yamenye ko ari gushakishwa ahita aburirwa irengero

Next Post

Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

Related Posts

Touadéra wa Centrafrique nyuma y’irahira yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wahagarariye Perezida Kagame

Touadéra wa Centrafrique nyuma y’irahira yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wahagarariye Perezida Kagame

by radiotv10
31/03/2026
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva wahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida Faustin-Archange Touadéra wongeye gutorerwa...

Why Self-Evaluation Matters: Unlock Your Growth and Transform Your Life

Why Self-Evaluation Matters: Unlock Your Growth and Transform Your Life

by radiotv10
31/03/2026
0

There comes a point where you realize that life moves fast, and if you don’t pause once in a while,...

Mobile Money Rwanda Ltd Unveils ‘MoFlex’: A Revolutionary microloan solution

Mobile Money Rwanda Ltd Unveils ‘MoFlex’: A Revolutionary microloan solution

by radiotv10
30/03/2026
0

Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda), in partnership with Ecobank Rwanda Plc and YABX Technologies (Netherlands) B.V , is pleased...

Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

by radiotv10
30/03/2026
0

Ikibazo cy’ibishyimbo byaranduwe mu Mujyi wa Kigali cyagatsweho na Komiseri muri FPR-Inkotanyi akagaya Abayobozi babikoze, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari...

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

by radiotv10
30/03/2026
0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko umubare w’abakora akazi katemewe k’uburaya muri uyu Mujyi umaze kugera ku bihumbi icyenda (9...

IZIHERUKA

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando
AMAHANGA

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

by radiotv10
31/03/2026
0

Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

31/03/2026
Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage

Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage

31/03/2026
Umuyobozi muri Kenya yamenye ko ari gushakishwa ahita aburirwa irengero

Umuyobozi muri Kenya yamenye ko ari gushakishwa ahita aburirwa irengero

31/03/2026
Imbere ya Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru Amavubi yahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana

Imbere ya Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru Amavubi yahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana

31/03/2026
Touadéra wa Centrafrique nyuma y’irahira yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wahagarariye Perezida Kagame

Touadéra wa Centrafrique nyuma y’irahira yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wahagarariye Perezida Kagame

31/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.