Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impuguke yagaragaje umusaruro w’uruzinduko rwa Blinken mu by’u Rwanda na DRCongo

radiotv10by radiotv10
01/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Impuguke yagaragaje umusaruro w’uruzinduko rwa Blinken mu by’u Rwanda na DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Inzobere mu bya politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan abona uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, mu Rwanda no muri DRCongo, rwaratanze umusaruro mwiza mu kugabanya umwuka mubi wari uri hagati y’ibi Bihugu.

Iminsi 20 iruzuye, Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigenderewe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken.

Kimwe mu byamugenzaga muri uru ruzinduko, harimo gufasha ibi Bihugu gukomeza kugana ku muti w’ibibazo bimaze iminsi bitutumba mu mubano wabyo.

Dr. Ismael Buchanan, umuhanga muri politike mpuzamahanga, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko ugereranyije n’uko umwuka wari umeze mu bihe bishize, muri iki gihe hari agahenge mu bibazo biri mu mubano w’ibi Bihugu by’ibituranyi.

Yagize ati “Ukurikije umurego byari bifite wareba uburyo bimeze ubu byakagombye kuba ahubwo ari bwo byari kuba bishyushye kubera kohereza ziriya ngabo zo muri East African Community bifuzaga, ariko wareba uburyo bicecetse ukibaza koko ikibazo gihari ni ikihe.”

Akomeza agira ati “Erega tunavuge na nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za America kuko n’aho aviriye muri ibi Bihugu byombi (Rwanda na DRC)…”

Dr Buchanan avuga ko ibyakorwaga n’Abanye-Congo, “bari barashyushye mu mutwe ku rwego rwo hejuru”, kandi ko batari bafite impamvu bagaragazaga imyitwarire mibi nk’iriya.

Ati “Iyi dipolomasi yo kuganira ishobora kuba yaragabanyije umuvuduko w’ibibazo bariya bafite kuko wabonaga igitutu bari bafite ari nk’ikintu cyakabaye ku Rwanda nk’ibihano byagafatiwe u Rwanda. Ibyo barabibuze rero, umenya byaragabanyije igitutu bari bafite.”

Avuga ko umwuka uhari ubu ari wo wafasha impande zombi kugera ku muti kuko “gukemura ibibazo hari intambara, hari amagambo nk’ariya yakoreshejwe, hari abashaka kwambuka umupaka, abandi bashaka kwica abavuga ikinyarwanda, ubu kuba bituje ni wo mwanya mwiza wo kugira ngo bicare baganire.”

Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye mu bice binyuranye by’Igihugu mu cyumweru gishize, ubwo yari mu Karere Nyamasheke gahana imbibi na Congo, yaboneyeho gusezeranya Ibihugu by’ibituranyi ko ntawahungabanya umutekano wabyo aturutse mu Rwanda.

Yagize ati “Rwose kuri twe ntibazagire impungenge ngo bibwire ko hari ikizabangamira umutekano wabo giturutse mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ariko nanjye nkabasaba, ariko bivuze ko nta n’umutekano w’u Rwanda ukwiye guhungabana biturutse mu baturanyi. Ni magirirane rero, turuzuzanya.”

Umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wazamuwe n’ibirego Ibihugu byombi byashinjanyaga birimo kuba buri kimwe gifasha umutwe uhungabanya umutekano w’ikindi.

DRC ishinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda na rwo rwemeza ko ubutegetsi bwa Congo bufasha umutwe wa FDLR urimo na bamwe mu bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ukaba unakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubwo Blinken yari mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru tariki 11 Kanama 2022, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America, zifuza ko u Rwanda na DRC bakemura ibibazo biri hagati yabo, banyuze mu nzira z’ibiganiro.

Yanaboneyeho kandi kuvuga ko nta Gihugu na kimwe gikwiye kuba gifasha umutwe witwaje intwaro uhungabanya umutekano w’ikindi.

Blinken yahuye na Perezida Kagame
Yaje mu Rwanda avuye muri DRCongo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Ubwa mbere buratashye: The Ben na Miss Pamella basezeranye mu Murenge

Next Post

‘Yampe yose’ twayisezereye: Abarimu umushahara wa mbere utubutse wabasesekayeho barabyinira ku rukoma

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
‘Yampe yose’ twayisezereye: Abarimu umushahara wa mbere utubutse wabasesekayeho barabyinira ku rukoma

‘Yampe yose’ twayisezereye: Abarimu umushahara wa mbere utubutse wabasesekayeho barabyinira ku rukoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.