Impuguke yagaragaje umusaruro w’uruzinduko rwa Blinken mu by’u Rwanda na DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzobere mu bya politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan abona uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, mu Rwanda no muri DRCongo, rwaratanze umusaruro mwiza mu kugabanya umwuka mubi wari uri hagati y’ibi Bihugu.

Iminsi 20 iruzuye, Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigenderewe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken.

Izindi Nkuru

Kimwe mu byamugenzaga muri uru ruzinduko, harimo gufasha ibi Bihugu gukomeza kugana ku muti w’ibibazo bimaze iminsi bitutumba mu mubano wabyo.

Dr. Ismael Buchanan, umuhanga muri politike mpuzamahanga, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko ugereranyije n’uko umwuka wari umeze mu bihe bishize, muri iki gihe hari agahenge mu bibazo biri mu mubano w’ibi Bihugu by’ibituranyi.

Yagize ati “Ukurikije umurego byari bifite wareba uburyo bimeze ubu byakagombye kuba ahubwo ari bwo byari kuba bishyushye kubera kohereza ziriya ngabo zo muri East African Community bifuzaga, ariko wareba uburyo bicecetse ukibaza koko ikibazo gihari ni ikihe.”

Akomeza agira ati “Erega tunavuge na nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za America kuko n’aho aviriye muri ibi Bihugu byombi (Rwanda na DRC)…”

Dr Buchanan avuga ko ibyakorwaga n’Abanye-Congo, “bari barashyushye mu mutwe ku rwego rwo hejuru”, kandi ko batari bafite impamvu bagaragazaga imyitwarire mibi nk’iriya.

Ati “Iyi dipolomasi yo kuganira ishobora kuba yaragabanyije umuvuduko w’ibibazo bariya bafite kuko wabonaga igitutu bari bafite ari nk’ikintu cyakabaye ku Rwanda nk’ibihano byagafatiwe u Rwanda. Ibyo barabibuze rero, umenya byaragabanyije igitutu bari bafite.”

Avuga ko umwuka uhari ubu ari wo wafasha impande zombi kugera ku muti kuko “gukemura ibibazo hari intambara, hari amagambo nk’ariya yakoreshejwe, hari abashaka kwambuka umupaka, abandi bashaka kwica abavuga ikinyarwanda, ubu kuba bituje ni wo mwanya mwiza wo kugira ngo bicare baganire.”

Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye mu bice binyuranye by’Igihugu mu cyumweru gishize, ubwo yari mu Karere Nyamasheke gahana imbibi na Congo, yaboneyeho gusezeranya Ibihugu by’ibituranyi ko ntawahungabanya umutekano wabyo aturutse mu Rwanda.

Yagize ati “Rwose kuri twe ntibazagire impungenge ngo bibwire ko hari ikizabangamira umutekano wabo giturutse mu Rwanda.

Yakomeje agira ati Ariko nanjye nkabasaba, ariko bivuze ko nta n’umutekano w’u Rwanda ukwiye guhungabana biturutse mu baturanyi. Ni magirirane rero, turuzuzanya.”

Umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wazamuwe n’ibirego Ibihugu byombi byashinjanyaga birimo kuba buri kimwe gifasha umutwe uhungabanya umutekano w’ikindi.

DRC ishinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda na rwo rwemeza ko ubutegetsi bwa Congo bufasha umutwe wa FDLR urimo na bamwe mu bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ukaba unakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubwo Blinken yari mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru tariki 11 Kanama 2022, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America, zifuza ko u Rwanda na DRC bakemura ibibazo biri hagati yabo, banyuze mu nzira z’ibiganiro.

Yanaboneyeho kandi kuvuga ko nta Gihugu na kimwe gikwiye kuba gifasha umutwe witwaje intwaro uhungabanya umutekano w’ikindi.

Blinken yahuye na Perezida Kagame
Yaje mu Rwanda avuye muri DRCongo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru