Inter Miami CF yatangaje ko umukino wa gicuti wagombaga kuyihuza na Independiente del Valle muri Puerto Rico wasubitsweho ibyumweru bibiri, nyuma y’uko rutahizamu w’ikirangirire Lionel Messi agize imvune y’imitsi yo mu itako (hamstring) ku kuguru kw’ibumoso.
Iyi mvune Messi yayikuye mu mukino wa gicuti Inter Miami yakinnye na Barcelona SC ku wa 7 Gashyantare. Nubwo yari yabanje mu kibuga, yasohotse ku munota wa 58. Iyi mvune yatumye hibazwa niba azabasha kugaragara mu mukino wa mbere wa shampiyona ya MLS, aho Inter Miami izahura na Los Angeles FC ku wa 21 Gashyantare kuri Stade ya Los Angeles Memorial Coliseum.
Mu itangazo ryasohowe na Inter Miami, bavuze ko bafashe icyemezo cyo kwimura umukino bari bafitanye na Independiente del Valle mu rwego rwo kuganira n’abategura ibirori ndetse na Guverinoma ya Puerto Rico, hagamijwe guha abafana umwanya wo kwakira ko batazabona Lionel Messi mu kibuga. Nubwo wahinduriwe itariki, umukino uzakomeza kubera kuri Estadio Juan Ramón Loubriel, aho bazakina na Independiente del Valle nk’uko byari biteganyijwe.
Ku wa 11 Gashyantare, Messi ntiyitabiriye imyitozo kubera iyi mvune. Ibizamini bya muganga byemeje ko ari imvune yo mu itako, kandi ubuyobozi bw’ikipe bwatangaje ko azagaruka mu myitozo bitewe n’uko azaba ameze mu minsi iri imbere.
Messi na we yagejeje ubutumwa ku bafana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abasobanurira ko iyi mvune ari yo yatumye asohoka mu kibuga hakiri kare muri Ecuador. Yavuze ko we, ikipe ndetse n’abateguye umukino bahisemo kuwusubika kugira ngo abashe gukira neza, anashimira abafana ku nkunga bakomeje kumuha.
Uwo mukino wa gicuti wari uteganyijwe ku wa 13 Gashyantare uzakinwa ku wa 26 Gashyantare, nyuma gato y’itangira rya shampiyona ya MLS ya 2026.
Si ubwa mbere Messi asiba imikino ya gicuti kubera imvune, kuko no mu 2024 yasibye umukino wari kubera i Hong Kong, ibintu byateye umujinya abafana, bamwe bagasaba gusubizwa amafaranga yabo.









