Guverinoma y’u Burundi yemeje ko ingabo z’iki Gihugu zitegura kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Byemejwe na Minisitiri w’Ingabo mu Burundi, Alain-Tribert Mutabazi wavuze ko ingabo z’iki Gihugu ziteguye kwerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Imyiteguro y’Abasirikare b’u Buru bazajya mu butumwa bw’amahoro muri DRC, igeze kuri 90%.”
Yakomeje agira ati “Ndizera ko mu gihe cya vuba, tuzaba turangije imyiteguro ubundi tugategereza ko boherezwa muri ubu butumwa bw’akarere.”
Izi ngabo z’u Burunzi zizaba zigizwe n’itsinda ry’ingabo zihuriweho z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nkuko byemejwe mu nama y’abakuru b’Ibihugu yabaye mu kwezi kwa Kamena 2022 bemeje ko bagomba kohereza ingabo zo guhangana n’umutwe wa M23 ndetse n’indi mitwe ikomeje iri mu burasirazuba bwa Congo.
Ibihugu nka Kenya na Tanzania na byo byamaze kwemeza ko bizagira uruhare muri ubu butumwa bw’ingabo zihuriweho za EAC zizajya kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro yazahaje uburasirazuba bwa Congo.
U Rwanda rwo rwamaze kwemera icyifuzo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje kenshi ko idakeneye ingabo zarwo muri ubu butumwa kubera ibyo iki Gihugu gishinja u Rwanda byo kuba rufasha M23.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu ntangiro za Nyakanga, yagarutse kuri ibi byifuzo byanagiye bishimangirwa na mugenzi we Felix Tshisekedi, avuga ko kuba ingabo z’u Rwanda zitajya muri Congo ntakibazo abifiteho.
Icyo gihe yagize ati “Nakwishima cyane bikozwe nta ruhare tubigize kuko kubijyamo byadutwara imbaraga. Ni gute nakwemera kwishyura mu gihe hari undi muntu uvuga uti “Oya, ndashaka kubigukorera?”
Perezida Paul Kagame yavuze ko abazajya muri ubu butumwa bagomba kuzirikana gukemura ibibazo by’imitwe yose iri mu burasirazuba bwa Congo irimo na FDLR.
Agaruka kuri iri tsinda ry’ingabo rihuriweho rya EAC, Perezida Kagame yagize ati “Niba uwo mutwe uzemerera u Rwanda ko nta gisasu na kimwe kizagwa ku butaka bwarwo, yaba icya FDLR cyangwa FARDC ninde wabirwanya!.”
Gusa bamwe mu banyapolitiki bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo n’abari mu myanya mu nzego nkuru z’Igihugu barwanyije uyu mugambo wo kujyanayo ingabo zihuriweho za EAC, bavuga ko izi ngabo zitazajyanwa na kamwe ndetse ko n’izindi zimazeyo imyaka n’imyaka zirimo iza MONUSCO ntacyo zakoze.
RADIOTV10