Inkuru itanga icyizere muri Rayon igarutse mu kibuga imwenyura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina umukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona nyuma y’uko amakipe ihanganye na yo ititwaye neza mu mikino yakinnye, yagaruye Heritier Luvumbu ukunze kuyifasha kubona intsinzi.

Uyu mukino uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, urahuze Rayon Sports na Muhazi United.

Izindi Nkuru

Ni umukino Rayon Sports igiye gukina izi neza ko amakipe ahanganye na yo, atitwaye neza, nka Police FC yanyagiwe na Bugesera FC ibitego bine kuri 2, mu gihe APR FC yo yanganyije na Gasogi 1-1.

Rayon Sports kandi igarutse kandi igarukanye Luvumbu utaragaragaye mu mukino iheruka gukina yatsinzemo Bugesera igitego 1-0, kuko yari afite amakarita abiri y’umuhondo.

Iyi kipe iri mu zihatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, iragaruka mu kibuga kandi igarukanye na Aruna Madjaliwe ukina mu kibuga hagati, wari umaze imikino ibiri atagaragara kubera imvune.

 

Indi mukino yabaye ku munsi wa 13 wa Rwanda Premier league

  • Bugesera FC 4-2 Police FC
  • Amagaju FC 0-2 Musanze FC
  • Gorilla FC 0-2 Sunrise FC
  • Marines FC 3-2 Etoile De L’Est
  • APR FC 1-1 Gasogi Utd

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru