Intandaro y’umusaruro uciriritse w’Amavubi U15 mu mboni z’umutoza wayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 15 asezerewe muri CECAFA U15 idatsinze umukino n’umwe, umutoza wayo Habimana Sosthene, yagaragaje icyatumye iyi kipe yitwara nabi.

Mu mikino u Rwanda rwakinnye muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 yabereye muri Uganda, rwabanje gutsindwa na Zanzibar ibitego 3-0 ndetse runatsindwa na Tanzania ibitego 2-1.

Izindi Nkuru

Umutoza w’iyi kipe, Habimana Sosthene bakunze kwita Lumumba; mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko uyu musaruro udashimishije watewe n’impmavu zitandukanye.

Yagize ati “Twagize ikibazo cy’abakinnyi batajyanye natwe mu Gihugu cya Uganda kubera bagize ikibazo cyo kugira imyirondoro irenze umwe. Ibi rero byatumye umusaruro twashakaga atari wo tubona kuko twagize ikibazo cy’abakinnyi.”

Habimana Sosthene uvuga kandi ko n’imitegurire y’abakinnyi yabayemo ikibazo, yagaragaje ikigomba gukorwa kugira ngo mu marushanwa ataha, iyi kipe izitware neza.

Yavuze ko inzego zishinzwe umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda, bari bakwiye gutegura shampiyona ihoraho y’abakiri bato, ku buryo byanatuma hategurwa abakinnyi bazanatanga umusaruro ushimishije mu bihe biri imbere.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru