Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

“Iyo umwana w’umukobwa ahungabanyijwe mu myanya ndangamyibarukiro yangirika mu mitekerereze”- Minisiteri y’Ubutabera

radiotv10by radiotv10
27/10/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
“Iyo umwana w’umukobwa ahungabanyijwe mu myanya ndangamyibarukiro yangirika mu mitekerereze”- Minisiteri y’Ubutabera
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Kigali imiryango itegamiye kuri Leta yagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa ku ngamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, Iyi nama yari igamije gushyira mu bikorwa ibisubizo ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubuyobozi n’ababyeyi bafite inshingano zo gukurikirana no gukomeza kurera umwana no mu gihe yaba yatwaye inda, ibi byatangwajwe n’abari bitabiriye iriya nama bagarutse ku ruhare rwa buri wese mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu Rwanda.                                 Isabelle Masozera wari uhagarariye Masozera Africa

Mu ijambo rye ritangiza ritangiza iyi nama, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs Forum on HIV/ AIDS and Health Promotion, Kabanyana Nooliet, yashimye iterambere  n’ubushake bwa politiki bwa  Leta y’u Rwanda, mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,  anagaragaza  akamaro ko kwigisha urubyiruko kugira ngo  gahunda na politiki byo kurwanya ihohoterwa byigishwe  abakiri bato.

                                              Kabanyana Nooliet

Umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri minisiteri y’ubutabera, Anastase Nabahire yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko isi itagakwiye kubaho, iyo Imana irema abagabo gusa.

Ati : “Ni amahirwe kuba Imana itararemye abagabo gusa, abantu bagakwiye kwibaza niba yari kuba icyiriho iyo Imana itarema n’abagore,  ni ibintu biri muri gahunda y’Imana n’ubwo rimwe na rimwe ubwenge bw’abantu butajya bubitekerezaho.Umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri minisiteri y’ubutabera, Anastase Nabahire

Uyu munsi mu buryo bwihariye iyi miryango yatekereje ko baganira ku ihoteterwa rikorerwa umugore n’umwana w’umukobwa,  kuko hacyirimo ibibazo, ntabwo aribo bonyine babibona  kuko n’inzego z’ubutabera zirabibona.”

Anastase Nabahire avuga ko “Abanyarwanda baravuze ngo {izijya gucika zihera mu rugo}, umugore ni umukobwa nibo babitse ipfundo ry’imyororekere y’abantu nibo mutima w’urugo. Iyo umwana w’umukobwa cyangwa umugore ahungabanyijwe mu myanya ndangamyibarukiro umubiri we utarakura  yangirika mu mitekerereze, nibwo atangira gukora imirimo imurusha imbaraga agatangira kwirera.”                                Inama yitabiriwe n’abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta 

Anastase Nabahire asaba abanyarwanda bose guhaguruka bakarwanya ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa ndetse n’umugore batabihariye Leta yonyine.

Nsanga Sylvie umwe mu baharanira uburenganzira bw’umugore ndetse n’ubwabakobwa avuga ko “ dukwiriye gutoza abana bacu imikoreshereze iboneye y’ikoranabuhanga kuko akenshi niho bahurira n’ingaruka z’ihohoterwa.”

Nsanga Sylvie umwe mu baharanira uburenganzira bw’umugore ndetse n’ubwabakobwa

Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda rirwanya  agakoko gatera SIDA no Guteza Imbere Ubuzima (RNGOF & HP) n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu karere,  yiyemeje mu buryo butaziguye kurwanya virusi itera SIDA mu Rwanda. Ryashinzwe mu 1999 kandi rihuza abanyamuryango b’imiryango itegamiye kuri Leta barenga 100, ibikorwa byabo mu kurwanya virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima mu Rwanda bihuzwa, bigakurikiranwa kandi bigasuzumwa.

Ni ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta yegerejwe abaturage kugeza ku rwego rw’akarere. Umunyamuryango w’Urugaga rw’Abaturage Rwanda (RCSP) ku rwego rw’igihugu, Umuyoboro w’igihugu cy’Afurika y’iburasirazuba ku ishami rishinzwe kurwanya SIDA (EANNASO) ku rwego rw’akarere, Inama Nyafurika ishinzwe umuryango wa Sida (AFRICASO) n’inama mpuzamahanga ishinzwe serivisi za SIDA Ishyirahamwe (ICASO) kurwego mpuzamahanga.

Mu bikorwa byayo bya buri munsi, RNGOF ku gakoko gatera  SIDA & HP ivuga ku guhuza ibikorwa, kongerera ubushobozi, ubuvugizi, gukusanya inkunga no gukurikirana no gusuzuma ibikorwa by’abanyamuryango bayo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakomeye, Ikigo cy’ubuvuzi cya Rwanda Bio (RBC) )                                        Umutoni Diana Uhagarariye Faith Victory Association                                                      Umuyobozi wa Empower Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + six =

Previous Post

Kirehe: Abatuye i Mahama bararira igihombo cy’umushinga wo kuhira

Next Post

SUDAN: Abaturage batari bacye biraye mu mihanda ya Khartoum barigaragambya

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sudan: Abarimo Misitiri w’intebe bafungiwe mu nzu zabo n’abitwaje intwaro

SUDAN: Abaturage batari bacye biraye mu mihanda ya Khartoum barigaragambya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.