• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo wari wafungiwe gukubita umugore we arakekwaho kumwica nyuma y’amezi macye afunguwe

radiotv10by radiotv10
19/03/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke wari umaze amezi abiri afunguwe nyuma yo gukatirwa igifungo gisubitse ahamijwe gukubita umugore we, ari guhigishwa uruhindu akekwaho noneho kumwica.

Uyu mugabo w’imyaka 44 yitwa Tuyizere, mu gihe umugore babanaga batarasezeranye byemewe n’amategeko anakekwaho kwica, yitwa Elisabeth we w’imyaka 36 y’amavuko.

Batuye mu Mudugudu wa Gitwa mu kagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, aho icyaha cy’ubwicanyi gikekwa kuri uyu mugabo cyabaye tariki 17 Werurwe 2026.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne wavuze ko uyu muryango wabanaga utarasezeranye, wari umaze iminsi ubana mu makimbirane, ndetse ko umugabo n’ubundi yari yafungiwe gukubita umugore.

Yamenyesheje Ikinyamakuru cyitwa Umuseke ko “n’ubushize yari yamukubise, ubutabera bukora akazi kabwo bumukatira igihano gisubitse.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma yuko nyakwigendera yishwe, inzego zahise zitangira gukora iperereza, dore ukekwaho kumwica, yahise atoroka, akaba ari gushakishwa.

Gitifu Mukamusabyimana Marie Jeanne asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bimenyetso by’amakimbirane bishobora kuvamo ingaruka nk’izi zihitana ubuzima bw’abantu.

Nyakwigendera n’umugabo we ukekwaho kumwica, bari bafitanye umwana umwe, aho amakuru ava mu baturage, avuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko umugabo yahozaga umugore ku nkeke, amusaba ko bagurisha inzu yabo ngo yigendere, ariko umugore ntabikozwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Senegal bwajyanywe na Minisitiri Mukazayire

Next Post

Amakuru mashya: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Guverinoma y’u Rwanda yatanze konji

Amakuru mashya: Hatangajwe umunsi w'ikiruhuko mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.